FeaturedPoliticsTop StoriesWorld

U Rwanda rwahagaritse Miliyari 131 rwahabwaga n’Ububiligi

Ku wa 18 Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse gahunda y’ubutwererane n’u Bubiligi yari iteganyijwe gukomeza kuva mu 2024 kugeza mu 2029. Iyi gahunda yari ifite agaciro ka miliyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yari igamije guteza imbere ubuhinzi, ubuzima, n’iterambere ry’imijyi.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryasohotse nyuma y’uko u Bubiligi bukomeje ibikorwa byo gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, bufatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). U Rwanda rwagaragaje ko ibi bikorwa by’u Bubiligi bibangamira inzira y’ubuhuza yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubukungu bw’Iburasirazuba bwa Afurika (EAC), ndetse n’uw’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko ubufatanye mu iterambere bugomba gushingira ku bwubahane hagati y’impande zombi, kandi ko itazemera gukangishwa ibihano cyangwa igitutu cya politiki mu gihe ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kwicungira umutekano no kurinda imbibi zayo, cyane cyane mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR.

Icyemezo cyo guhagarika aya masezerano kije nyuma y’uko mu mwaka wa 2024, u Rwanda n’u Bubiligi bari basinye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda, yari agamije guteza imbere ubuhinzi, ubuzima, n’iterambere ry’imijyi mu gihe cy’imyaka itanu.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izakomeza gushaka abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’iterambere, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish