kera kabaye Tshisekedi yemeye kuganira na M23 yitaga ibyihebe.
Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko bigiye kuvugana n’umutwe wa M23 kugira ngo itsinda rya DR Congo n’irya M23
Read Morebw’ibihugu by’i burayi) yirinze kwihutira gufatira ibihano u Rwanda
Uhagarariye EU (Ubumwe bw’ibihugu by’i burayi) yirinze kwihutira gufatira ibihano u Rwanda w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ko uyu muryango uzongera gusuzuma amasezerano y’ibikoresho by’ibanze (amabuye y’agaciro akorwamo ibindi bikoresho bitandukanye) uherutse kugirana n’u Rwanda nk’igisubizo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
no
Ariko nubwo bimeze gutyo, uyu muryango ntuzakurikiza intambwe nk’iyatewe n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gufatira ibihano abayobozi b’u Rwanda, aho abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bahisemo “gufata icyemezo cya politiki” cyo gushyiraho ibihano “bitewe n’uko ibintu byifashe.”
U Bubiligi, bwahoze bukoloniza DRC, u Rwanda ndetse n’u Burundi, bwabanje kuvuga ku ihagarikwa ry’amasezerano, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi nayo yashyigikiye iki cyemezo mu cyemezo giherutse.
Kuri uyu wa Mbere, Kallas yabwiye abanyamakuru i Buruseli nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ati: “Twasabye u Rwanda gukurayo ingabo zarwo, kandi amasezerano y’ubwumvikane ku bijyanye n’ibikoresho by’ibanze (raw materials) azongera gusuzumwa.”
Yongeyeho ko kugishanya inama mu bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano hagati ya EU n’u Rwanda nabyo byahagaritswe nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Kallas ati: “Ibintu birakomeye kandi biri hafi kuvamo amakimbirane y’akarere.” “Ubusugire bw’igihugu ntibushobora kugibwaho impaka, muri Congo (DRC) ndetse no muri Ukraine. Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye akurikizwa ahantu hose.”
Icyiswe Amasezerano y’Ubwumvikane cyashyizweho umukono hagati ya Bruxelles (ahari icyicaro cya EU) na Kigali muri Gashyantare umwaka ushize ni kimwe mu bikorwa by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kigamije kubona ibikoresho by’ibanze (amabuye y’agaciro) bikoreshwa mu gukora utwuma dutuma za mudasobwa zikora tuzwi nka microchips no gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Amasezerano asobanura ko u Rwanda ari “ingenzi” mu bucukuzi bwa tantalum ku Isi, kandi rucukura tin, tungsten, zahabu na niobium. Yerekana kandi “ubushobozi” bw’igihugu mu gucukura lithium, ikoreshwa muri bateri z’imodoka z’amashanyarazi.
Euronews yasabye Komisiyo y’u Burayi ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’isuzuma ry’amasezerano rizaba, ariko ntiyari yahabwe igisubizo igihe yasohoraga inkuru yayo.
Mu gihe amasezerano ataratangira gukurikizwa, u Bubiligi bwashyizemo ingufu nyinshi ngo ayo masezerano ahagarikwe nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zigaruriye umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mpera za Mutarama.
Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko bigiye kuvugana n’umutwe wa M23 kugira ngo itsinda rya DR Congo n’irya M23
Read MoreAmateka y’u Rwanda ni inkuru y’inkomoko, ubutwari, imihindagurikire n’iterambere ry’igihugu cyubakiye ku muco ukomeye n’amateka yihariye. U Rwanda rwamenyekanye cyane
Read MoreAbaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ntibemeye guhita bafatira ibihano u Rwanda kubera uruhare rushinjwa mu makimbirane yiyongera mu
Read MoreMakanika yari umusirikare ukomeye mu mutwe wa Twirwaneho, umutwe wari ugizwe n’abasore barwaniraga kwibohora no kurengera igihugu cyabo. Yari azwiho
Read MoreGoma, RDC – Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aravuga ko umwe mu basirikare b’umutwe wa
Read MoreKu wa 18 Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse gahunda y’ubutwererane n’u Bubiligi yari iteganyijwe gukomeza kuva mu
Read MoreInyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ku itariki ya 16 Gashyantare 2025, umutwe
Read MoreAmavu n’amavuko Paul Kagame yavukiye i Tambwe, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ku itariki ya 23 Ukwakira 1957. Mu
Read MoreMu gihe gishize, Guverinoma y’u Bwongereza yagaragaje impungenge zikomeye ku ruhare rw’u Rwanda mu gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu
Read MoreMu mateka y’amadini ku isi, by’umwihariko Kiliziya Gatolika, habayeho igikorwa kidasanzwe cyabereye i Roma mu kinyejana cya 9, aho Papa
Read More