Sultan Makenga ahuzwa ate na Paul Kagame? Amateka y’uburyo yabaye mu gisirikare cya FPR nuko yaje kuyobora M23
Sultan Makenga ni umwe mubavuzwe cyane ubwo imirwano ya M23 na RDC yuburaga mu mpera z’umwaka wa 2017. Yavukiye muri Rutshuru, iherereye mu gace ka Kivu y’amajyaruguru, Repubulica iharanira Demokarasi ya Congo, Kuwa 25 Ukuboza 1973. Akiri umwana muto yayobotse izari inyeshyamba za Rwanda Patriotic Front (RPF) mu mwaka wa 1990 ndetse yaje kurwana intambara ya Uganda ari muri uyu mutwe.
Makenga yarwananye n’abari inyeshyamba za RPF, bafatanya na Museveni kubohora igihugu cya Uganda ndetse baza no gufata u Rwanda bahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma Sultan Makenga yaje guhita asubira mu gihugu cy’amavuko cya Congo icyo gihe yitwaga Zaire yinjira mu mutwe witwaga Alliance of Democratic Forces for the Liberation of Congo (AFDL) wayoborwaga na Kabila Laurant-Desire, washakaga guhirika ubutegetsi bw’igihugu bwa Mobutu Sese Seko. Makenga yarwanye intambara ya mbere ndetse n’iya kabiri ya Congo ndetse yaje no kujya muyindi mitwe irimo Rassemblement Congolais pour la Democratie (RCD) hamwe na Congres National pour la Defense du Peuple (CNDP).
Muri 2012 nibwa Sultan Makenga yabaye umuyobozi w’inyeshyamba za Mouvement du 23 Mars (M23), umutwe ukorera kugeza ubu mu burasirazuba bwa Congo. M23 yakomeje gushinjwa n’amahanga ibyaha by’ihohoterwa yigiye ikorera abaturage mu bihe bitandukanye, ririmo kwinjiza abana mu gisirikare, gufata abakobwa n’abagore ku ngufu no kwica abaturage.
Tariki 13 Ugushyingo 2012, Sultan Makenga yashyizwe ku rutonde n’ibiro bya America bishinzwe kugenzura imitungo y’amahanga rw’abafatiwe ibihano kubera kwinjiza abana mu gisirikare ndetse no kwica abaturage.
Nubwo ari umuyobozi w’inyeshyamba kandi akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha yakoze, amakuru avuga ko ari umuntu ucisha bugufi ngo kuko akunze kugaragara aganira n’abaturage ndetse na basirikare be.