AfricaOthersPoliticsTop Stories

Ngo ibihumbi by’abasirikare b’u Rwanda bari gupfira muri Congo? Abatangabuhamya bavuze ko bafite abavandimwe bari mu gisirikare cy’u Rwanda bapfiriyeyo

Mu gihe hari amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda bapfira ari benshi mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ko ifite ingabo muri icyo gihugu. Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye na CNN ku ya 3 Gashyantare 2025, yabajijwe niba hari abasirikare b’u Rwanda bari muri RDC, asubiza ati: “Simbyemera.” Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu kwirinda, ariko ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ko hari ingabo z’u Rwanda muri RDC.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yahakanye amakuru yavugaga ko u Rwanda rwemeye gukura ingabo zarwo muri RDC, avuga ko nta masezerano nk’ayo yabayeho.

Mu nkuru ya The Guardian yo ku wa 7 Gashyantare 2025, ntihatangajwe umubare nyawo w’abasirikare b’u Rwanda bivugwa ko bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nubwo hari raporo z’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bigo mpuzamahanga zishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 muri RDC, u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko nta ruhare rufite mu bikorwa bya M23 kandi ko nta ngabo zarwo ziri muri RDC.

Amakuru avuga ko imva zirenga 600 zacukuwe kuva imirwano ya M23 yatangira amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntarabonerwa gihamya yizewe. Nta nzego zemewe cyangwa ibinyamakuru bikomeye byemeje aya makuru. Bitewe n’uko aya makuru atarabonerwa gihamya yizewe.

Mu nkuru ya The Guardian, hari abatangabuhamya bavuze ko bafite abavandimwe bari mu gisirikare cy’u Rwanda bapfiriye mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abo batangabuhamya bavuga ko Leta y’u Rwanda itamenyesha imiryango y’abo basirikare iby’izo mpfu, ndetse ko imibiri yabo itacyurwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish