AfricaAmericaFeaturedIn PicturePoliticsTop Stories

Donald Trump yagarutse k’umubano we na Paul Kagame/ Avuga ku ntambara iri kubera muri DRCongo

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Donald Trump, yatangaje ko muri Afurika yose, umuyobozi akunda kandi yubaha cyane ari Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. 

Ibi byongeye kugarukwaho cyane n’abantu ku mbuga nkoranya mbaga, bavugako umubano wihariye waba perezida bombi ariwo utuma kugeza ubu Donald Trump ntacyo ashaka gukora ku kibazo cy’u Rwanda na DRCongo, aho Congo ndetse n’ibindi bihugu byakomeje kujyenda bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu uri mu ntambara na DRCongo aho uyu mutwe wamaze no kwigarurira umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru, aha ni muburasirazuba bwa DRC.

Nyuma yuko umujyi wa Goma wigaruriwe n’inyeshyamba za M23, Donald Trump yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho umunyamakuru yamubajije ku ntambara iri muri Congo kandi bivugwa ko itezwa n’igihugu cy’u Rwanda. Mu magambo make Trump yavuzeko ikibazo cya DRCongo akizi ariko atari ikibazo cyo kuvugwaho aka kanya.

Abavuga ko Donald Trump ashyigikiye mugenzi we Paul Kagame babihera ku kuba yaravuzeko Kagame yakoze impinduka zifatika mu gihugu cye, agahindura u Rwanda igihugu gifite umutekano, isuku, n’iterambere ryihuse.

Trump kandi yongeye gushimangira ko Kagame ari urugero rwiza rw’umuyobozi ushoboye guhindura igihugu cye mu buryo bugaragara, kandi ko yifuza ko abandi bayobozi ba Afurika bakwigira kuri we mu bijyanye no kuyobora neza no guteza imbere ibihugu byabo.

Donald Trump na Paul Kagame bigeze kugirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere ibihugu byombi. Muri 2018, bahurira mu ihururiro ryigaga ku bukungu bw’isi i Davos muri Swiss, baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mubyo ubukungu ndetse n’umutekano.

Perezida wa leta y’u Rwanda Paul Kagame nawe yagaragaje kenshi ko ashyigikiye Donald Trump kubera amavugurura agenda akora agamije guteza imbere igihugu cye ndetse nubwo Trump aheruka kongera gutorerwa kuyobora leta zunze ubumwe za America, Perezida Kagame yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya kandi agaragaza ko yiteguye ko bombi bakomeza umubano ugamije guteza imbere ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish