Editor's PickEntertainmentFeaturedLifestyleTop StoriesWorld

Umuririmbyikazi rurangiranwa kw’isi Celine Dion avuga ko nta wundi mugabo yigeze asoma keretse umugabo we René Angélil.

Mbega wari uzi ko indirimbo ya mbere Celine Dio yayandikiwe na nyina, waba waramenye se ko Celine Dio yubakanye na René Angélil umwe mubatumye aba uwo ari uyu munsi? Reka tuvuge kuri bimwe na bimwe mubyaranze umuririmbyikazi rurangiranwa kw’isi Celine Dion.

Céline Marie Claudette Dion yavutse ku wa 30 Ntwarante 1968, avukira mu gace ka Charlemagne kari mu ntara ya Québec yo muri Canada, ku babyeyi be Adhémar Dion na Thérèse Tanguay. Uyu muririmbyikazi akaba yari umuhererezi mu nda y’abana cumi na bane(14)

Ni nyina wamwise Céline izina yakuye mu ndirimbo izwi nka “Céline” y’umuririmbyi Hugues Aufray yasohotse mu mwaka wa 1966, aya mazina yandi Mariya na Colodeta yayiswe n’umukobwa bavukana Claudette Dion akaba marraine we.

Umugenzo wurusengero mu dini rya Katolika usaba ko umwana w’umukobwa wese w’i Québec yaba afite izina Marie, iki kikaba ari nacyo gituma mu mazina ya Celine Dion harimwo izina Marie.

Ubuto bwa Céline bwaranzwe na muzika gusa, aho ni mu gihe buri muntu wese mu muryango we nibura yari afite icyuma cy’umuziki azi kuvuza. Muri Make bose mumuryango biyumvagamo ibyo kuririmba.

Ku wa 18 Kanama 1973, agifite imyaka itanu gusa, niho Céline yaririmbye ubwa mbere imbere y’abantu, aho yarimo aririmbira musaza we Michel wari wakoze ubukwe, akaba yararirimbye indirimbo “Du fil, des aiguilles et du coton” ya Christine Charbonneau.
Nyuma yaho yahavuye ajya gufasha barumuna be na basaza be bari basanzwe baririmbira mu buriro(restaurant) y’ababyeyi babo yitwa “Le Vieux Baril” ahita ajya kubafasha.

Celine Dio wasibaga cyane kw’ishuri kenshi bigatuma abona n’amanota mabi cyane, mbere ishuri akaba yarariretse ku myaka 15 amaze gukomera mu byo kuririmba akomeza azenguruka uturere twinshi aririmba.

Mu mwaka wa 1980 afise imyaka 12, Nyina hamwe na musaza we Jacques, barafatanyije bandika indirimbo ” Ce n’était qu’un rêve” indirimbo itazibagirana mu mateka y’iki gihangange kuko ariyo yatumye batangira kwibwira bati “Aka kana karabizi”

Undi musazawe uzwi nka Michel niwe wafashe iyi ndirimbo ayiha René Angélil wakoraga mu nzu ishakira amasoko abaririmbyi, n’abandi. Michel yari yabonye izina rya René ku gifuniko cy’urukurikirane rw’indirimbo z’umuririmbyikazi Ginette Reno, uyu akaba yarabikoze mu buryo bwo kumushimira.

René yari amaze iminsi ashomye ntakazi afite ni mugihe yarimo atekereza kwishubirira kw’ishuri kwiga iby’amategeko. Umuryango wa Celine wakomeje kugerageza kugirango René azumve iyi ndirimbo gukeza igihe ayumvise aratangara cyane nuko aza gutumaho umuhanzikazi Céline Dio w’imyaka 12 amusaba kuririmba kugirango arebe ko ibyo yumva mu ndirimbo ari ibyukuri.
Amaze kumwumva yahise ako kanya afata ingingo yo kugurisha inzu ye kugira ashyire amafaranga muri uyu mwana yabonagamo ahazaza.

René Angélil yahise aba nk’ibuye ry’ifatizo ry’inzu twakwita Celine Dion. Yakoze ibyo ashoboye byose amenyekanisha Celine Dion kw’isi nzima akaba ari nawe watunganyaga ibikorwa by’uyu muririmbyikazi byose(manager)

Aba babiri bajyanye hose, babanye hose bakoranye ibikorwa byinshi bari kumwe byaje gutuma havamo n’urukundo rwamenyekanye cyane mumwaka wa 1993 igihe Celine yari arangije gusohora urukurikirane rw’indirimbo yise “The Colour of My Love, aho mbere yasabye ko bomwandikira kuri cover y’urwo rukuririkirane akajambo ngo “René, you’are the coulor of my Love” ibisobanura ngo “René uri ibara ry’urukundo rwanje”

Hadaciye na kabiri, Celine yahise ashyira ahabona iby’urukundo rwabo byose, aho yabivugiye kuti television mu kiganiro cy’umunyamakuru Sonia Benezra, aba babiri bahise bashakana ku wa 17 Ukuboza 1994 Celine afite imyaka 26 mu gihe René nawe yari agejeje imyaka 52.

Aba bakundanaga cyane(couple) bahise baba abakundana bazwi kw’isi nzima, ndetse banubashywe kuko iby’urukundo rwabo byabaye iby’abantu batuje nta kajagari karimo.

Mu mwaka wa 2016 umugabo wa Celine Dion “René Angeli) yaje guhitanwa n’indwara ya kanseri(cancer) ibyababaje bidasanzwe umuririmbyikazi Celine.
René yatabarutse bafitaniye abana batatu. Celine akaba yarakomerekejwe n’uru rupfu cyane aho yerekanaga urukundo yakundaga umugabo we mu magambo yagendaga atangaza, aho nko mukiganiro cyamenyekanye cyane cyabaye nyuma muri uyo mwaka Celine yavuze ko ntawundi mugabo yigeze asoma atari René Angelil.

Mubiganiro Celine yagiye akora muri ibyo bihe abura umugabo we, yavugaga ko abuze “Umukunzi wabaye umwe mu buzima bwe”

Mu kiganiro Celine Dion yagiranye na television y’abanyamerika CBS News muri uwo mwaka wa 2016 yaburiyeho umugabo we, Celine yaravuze ati:

” Mbere y’uko yitaba Imana, byari bigoye cyane kuri twebwe twese. Kuri njyewe cyane cyane hamwe n’abana banjye, kubona umugabo w’ubuzima bwanjye agenda buhorobuhoro umunsi ku munsi.”

“Igihe avamo umwuka byari bimeze nko kuruhuka kuri jyewe kubera umugabo wanjye nkunda, umugabo umwe nasomye mu buzima bwanje, umugabo umwe nakunze…Yego, Sinigeze nsoma undi mugabo mu buzima bwanje. N’uko rero umugabo w’ubuzima bwanje yari n’umutanyabikorwa wanjye(partner) kandi twari umwe. Rero igihe yapfaga, naribwiye nti, ubu amerewe neza narekere kubabara ntibyari ibye.”

Muri iki kiganiro Celine yagaragaje avuga ko akimukunda, akavuga ko hari indirimbo y’umuririmbyikazi Sia ivuga iti “Iyo ngiye kuryama numva uri iruhande rwanjye” ituma yumva nawe ari kumwe na René iyo agiye kuryama, yongeraho ko niyo agiye kuririmba yumva rwose bari kumwe araheza yemeza ko n’ubwo atakiriho n’ubu yubakanye nawe.

Mu kiganiro yakoze mu kinyamakuru Today Celine Dio yavuze ko yumva afise inguvu kubera urukundo rw’ukuri René yamukunze ndetse no kubera abana batatu yamusigiye.ati ni ibyagaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish