EconomyFeaturedLifestyleTop StoriesWorld

Ubukungu Bwihishe mu Gitabo The Millionaire Next Door

The Millionaire Next Door, cyanditswe na Thomas J. Stanley na William D. Danko, kigaragaza uburyo abantu benshi batunze cyane muri Amerika bataba mu buzima bwo kwirarira cyangwa kwiyerekana nk’abakire. Abanditsi bagaragaza ko gukira bidashingira ku mushahara munini gusa, ahubwo bishingira ku myitwarire mubyo ubukungu.

Inkingi z’Ubukungu Bwihishe muri iki Gitabo:

  1. Kugira Discipline mu Gukoresha Amafaranga: Abakire benshi banditsweho muri iki gitabo ni abantu bashyira imbere kwizigamira no gukoresha amafaranga mu buryo buboneye aho gutakaza ku bintu by’ubushongore.
  2. Kubaho munsi y’ubushobozi bwawe: Ubutunzi bwabo bwubatswe ku kubaho ubuzima busanzwe, batagendera ku myambarire cyangwa imodoka zihenze, ahubwo bashyira amafaranga mu bikorwa byunguka.
  3. Ishoramari rirambye: Aba bantu bashora mu mitungo itandukanye irimo amazu, imigabane n’ibindi bifite inyungu irambye, aho gushyira amafaranga mu bintu bihita bitakaza agaciro.
  4. Imyitwarire y’Ubucuruzi: Abakire benshi muri iki gitabo ni abacuruzi bato n’abigenga, bubatse ubukungu bwabo binyuze mu kwihangira imirimo aho gutegereza umushahara w’ukwezi.
  5. Kutavanga ubutunzi bw’umuntu n’ibishuko byo kwigaragaza: Abanditsi berekana ko abantu benshi bigaragara nk’abakire mu by’ukuri baba bagurijwe cyangwa bafite imyenda myinshi, mu gihe abakire nyabo bakomeza kuba mu buzima buciriritse.

Isomo nyamukuru:
The Millionaire Next Door yerekana ko ubukire bw’ukuri bushingira ku myitwarire myiza y’ubukungu, kwizigamira, ishoramari n’imyanzuro ifatika, aho kugendera ku mushahara munini gusa. Ubukungu bwihishe muri iki gitabo ni uko umuntu wese, n’ufite umushahara usanzwe, ashobora kugera ku bukire binyuze mu kwifata, kwizigamira no gushora mu bintu bifite inyungu mu gihe kirekire.

Ubutumwa bukomeye bw’iki gitabo ni uko ubukire bwihishe mu gufata imyanzuro mito ya buri munsi mu micungire y’ubukungu bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish