Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy na Kevin Kade bamaze igihe bari gukorana Album ya mbere bahuriyeho.
Twabibutsa ko aba bombi baherutse guhurira mu ndirimbo ‘Jugumila’ bakoranye na Phil Peter yakunzwe cyane na benshi.

Jugumila Yabaye indirimbo nziza kuri aba bahanzi bituma biyemeza gukorana indirimbo nyinshi bazikubira kuri Album.
Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko kugeza ubu iyi Album imaze gukorwaho indirimbo umunani.
Ariko kandi barifuza ko zagera ku ndirimbo 12. Ati “Ni Album bombi bari gukoranaho nyuma yo kubona umusaruro watanzwe n’indirimbo Jugumila. Kugeza ubu tugejeje umunani ariko turifuza ko uyu mubare urenga.’
Junior yavuze kandi ko izi ndirimbo ziri gukorwa na Producer Element, ndetse barifuza ko iyi Album izajya ku isoko muri Nzeri uyu mwaka wa 2025.

Yatangaje ko uretse gushyira hanze iyi Album bari gutekereza n’uburyo bakora igitaramo cyo kumurika iyi album aba bahanzi bombi bahuriyeho.
Yasobanuye ko mu mezi ari imbere bazatangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album itarabonerwa izina ryayo.
Indirimbo Jugumila bakoranye yabanje guteza ibibazo:
“Jugumila” yahuriyemo abahanzi Chriss Eazy na Kevin Kade, ndetse na DJ Phil Peter. Iyi ndirimbo ikaba yasohotse ku wa 21 Gashyantare 2024, ishyirwa kuri shene ya YouTube ya Chriss Eazy.

Nyuma y’igihe gito igiye hanze, yahise yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda ndetse no hanze y’U Rwanda kubera uburyohe bwayo.
Iyi ndirimbo ikaba yaraje guhura n’ikibazo cyo gusibwa kuri YouTube bitewe n’uko umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, witwa Icor Music, yayiyitiriye akayishyira ku mbuga zitandukanye nka Audiomack, Google Play, na YouTube. Yatanze ikirego kuri YouTube avuga ko igihangano ari icye, bituma indirimbo isibwa kuri uru rubuga.

Nyuma y’ibi bibazo, impande zombi zaganiriye maze indirimbo isubizwa kuri chaine ya YouTube ya Chis Easy.
Icyo gihe Junior Giti, ureberera inyungu za Chriss Eazy, yatangaje ko uyu musore wiyitiriye indirimbo ari umunyeshuri witeguraga gukora ikizamini cya Leta, bityo kumujyana mu nkiko byari bigoye.
Indirimbo “Jugumila” ikaba yarakomeje gukundwa cyane nabatari bacye, ndetse iza kuza kw’isonga mu ndirimbo zakunzwe muri icyo gihe mu Rwanda.
Kugeza ubu, iyi ndirimbo iracyaboneka kuri YouTube kandi iracyakundwa n’abatari bake.

Chriss Eazy na Kevin Kade kuba barakoranye indirimbo bifite ibisobanuro byinshi, bitewe n’ukuntu umuziki nyarwanda uhagaze muri iki gihe:
Chriss Eazy azwiho umwihariko we mu njyana ya afrobeat ifite umuvuduko mwinshi, mu gihe Kevin Kade ari umwe mu bahanzi bafite ijwi ryoroshye kandi ririmo ubuhanga mu miririmbire. Gukorana kwabo byatanze indirimbo yumvikana neza ku bantu bafite inyota y’iyo mico yombi y’umuziki.

Icyindi nuko Kuba aba bahanzi bombi bakundwa n’imbaga y’abafana babo batandukanye hirya no hino, bikaba byarafashije indirimbo kugera ku bantu benshi kurushaho. Ibi byagize uruhare rukomeye mu gukomeza guteza imbere umuziki wabo ku giti cyabo no kuzamura urwego rwa muzika nyarwanda igezeho.
Byongeyeho kandi ko hari igihe abahanzi nyarwanda bashinjwaga kudakorana cyane, bikabangamira iterambere ry’inganda zikora muziki. Kuba barakoranye biratanga isomo ry’uko ubufatanye bushobora gutanga umusaruro mwiza, bikaba byakurura n’abandi bahanzi gukorana.

Nanone kandi iyi ndirimbo kuba yaragaragayemo DJ Phil Peter, uzwi mu gutuma indirimbo zikundwa cyane mu Rwanda, byayifashije kuyigeza ku bantu benshi no kuyimenyekanisha no hanze y’u Rwanda. Umuhanzi iyo ahuye na mugenzi we bashobora kwiga ku bunararibonye bwa mugenzi we, bakareba aho bagomba gukosora cyangwa gusigasira. Gukorana indirimbo nka Jugumila byatumye buri muhanzi yerekana imbaraga ze mu buryo bushya.
Niyo mpamvu gukorana indirimbo hagati ya Chriss Eazy na Kevin Kade ari ikintu cyagize ingaruka nziza kuri bombi no ku muziki nyarwanda muri rusange.