Papa yatangiye kunsambanya mfite imyaka 5, nyuma yo gufungwa nisanze nkora umwuga wo kwicuruza.
Maze amezi 2 gusa mvutse nibwo mama wanjye yitabye Imana, kuva ubwo nakomeje kubana na papa wenyine kuko arinjye mwana wenyine bari bamaze kubyarana.
Iyi nkuru twayiganirirwe n’umwe mubakobwa bicuruza abo benshi bita “indaya” atubwira icyamuteye kwinjira mu mwuga wo kwicuruza.
Mvuka murugo twari twifashije kuko papa na mama bose bari bafite akazi keza, umwe yakoraga muri caisse sociale du rwanda undi akaba accountant muri Majerwa. Mama wanjye sinigeze mumenya kuko yapfuye nkiri muto cyane k’uburyo n’ubu agafoto ke ka cyera ariko kamumbwira.
Nakuze murugo hari abakozi 2 banyitagaho, umwe agateka agakora n’indi mirimo yo murugo undi nawe akanyitaho gusa nyuma y’igihe papa yaje kwirukanwa ku kazi ndetse amara igihe kinini nta kandi kazi afite, ubwo ibintu mu rugo byahise bitangira guhinduka ndetse na ba bakozi twari dufite barigendera kubera bari batagihembwa. Ubwo papa yakomeje kunyitaho wenyine, akankarabya, akanyambika ndetse akana ntekera.
Mu gihe yankarabyaga, yajyaga anyoza mu myanya y’ibanga akoresheje intoki ze gusa uko imyaka yagiye iza, nagiye mbona ko bigenda bihinduka kugeza ubwo yatangiye kujya ansambanya akoresheje intoki. Bigitangira narababaraga ariko akambwira ko ari kugirango imyanda inshireho.
Mu myaka 5 nari maze gusa nkaho menyera ibyo yankoreraga kuko twari dusigaye turyama nkumva mu ijoro ari kunkabakaba kugeza ubwo yaje kumbwira ko nta muntu nemerewe kubwira ibibera murugo ngo kuko abantu ari babi aribo batumye mama wanjye apfa. Ibyo yankoreraga byageze aho bitangira kuntera ubwoba kuko byageze aho akajya arara yambaye ubusa akambwira ko aba ashyushye ngo kandi ubushyuhe bwinshi si bwiza.
Mu bwana bwanjye, papa umbyara yankoreye ibintu bibi byinshi ntabasha kuvuga kuko najyeze ho nkumva ntangiye kumutinya, najya ku ishuri nkumva sinifuza gutaha, yaba atari murugo nkumva ntifuza ko ataha, mbese numvaga ntifuza guhura nawe mu buzima kubwo ibyo nari maze igihe mbona.
Yajyeze aho noneho atangira kujya ansambanya byeruye kuburyo nari narabaye nk’umugore we kuko buri joro twari dusigaye dukora imibonano mpuzabitsina.
Papa naramutinye ndanamwanga bikomeye gusa biza kurangira rwa rwango namwangaga ruhindutse urukundo k’uburyo njye ubwanjye natangiye kujya mwisabirako tubonana. Niwe muntu wa mbere wambwiye ijambo imihango kuko wari umunsi umwe ndi mu mirimo yo murugo ntangira kumva ibintu bidasanzwe nibwo najyiye mu cyumba cyanjye nkuyemo ikariso mbona amaraso, navugije induru papa aza yiruka ariko ahageze aranturisha ambwirako ari ibintu bibaho cyane ku bana b’abakobwa bajyeze mu gihe cy’ubwangavu ariko ambwira ko ntangira kujya nirinda ko noneho ndebye nabi natwara inda ntateganyije.
Nyuma yuko ntangiye kujya mu mihango, twatangiye kujya dukora imibonano dukoresheje agakingirizo gusa kuko twaryamanaga umunsi ku wundi hari ubwo tutibukaga kugakoresha biza kurangira anteye inda.
Mfite imyaka 14 nibwo nasamye gusa mara igihe ntarabimenya kugeza ubwo mwarimu wanjye yaje kubibona. Ubwo nagaragazaga ibimenyetso, nigaga mu mashuri yisumbuye, ubwo nigaga mba mu kigo. Mwarimu wanjye yanteje abandi barimu ndetse n’umuyobozi w’ikigo baranyinja kugeza mbabwiyeko papa umbyara ariwe muntu wanteye inda. Ubwo nabasobanuriye byose uko byagenze birangiye atawe muri yombi arafungwa.
Nyuma yuko papa wanjye afunzwe kandi ariwe muntu nari mfite hafi, ubuzima bwarankomereye cyane kugeza ubwo nisanze ku muhanda ndi indaya itega. Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye ngowe cyane n’imibereho, nibwo umukobwa umwe wari inshuti yanjye yaje kumbwira ko afite uburyo twajya tubonamo amafaranga, yatangiye kujya ampuza n’abagabo twajyaga kureba dutorotse ishuri