Nyakwigendera Mohbad aratabarizwa n’umugore we nyuma y’amezi asanga 18 adashyingurwa.
Nyakwigendera Mohbad, umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, yapfuye ku ya 12 Nzeri 2023 maze ahita ashyingurwa ku munsi wakurikiyeho. Gusa nyuma y’iminsi icyenda, tariki ya 21 Nzeri 2023 polisi yakuye umurambo we mu mva kugira ngo hakorwe isuzuma ry’impamvu z’urupfu rwe, kubera impaka zari zavutse.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025 umugore wa Mohbad,Omowunmi Aloba yagaragaje akababaro ke ko umugabo we amaze amezi 18 akiri mu buruhukiro (morgue), aho yashinje sebukwe, Joseph Aloba kuba ari inyuma y’iyo mpamvu agamije inyungu ze bwite.
Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, Omowunmi yavuze ko urupfu rwa Mohbad rwahindutse ubucuruzi ku bantu bamwe. Ati: “Amezi 18 arashize umugabo wanjye atabarutse. 18 y’ukubura umukunzi wanjye, 18 y’ububabare bukomeye, 18 yo kwihanganira kuba umubyeyi w’umwana wacu ufite amezi 23. Sinabona amagambo asobanura iyi mpagarara n’agahinda ndimo.”

Yakomeje asaba rubanda kumufasha gusaba sebukwe gutanga uburenganzira kugira ngo Mohbad ashyingurwe. Yagize ati: “Ndabasabye, nimufashe databukwe ashobore gushyingura umuhungu we. Nta mpamvu n’imwe ituma umurambo wa Mohbad uguma mu buruhukiro nyuma y’igihe kingana gutya. Si urukundo cyangwa agahinda bimubuza gushyingura umuhungu we, ahubwo ni inyungu zimwe na zimwe akuramo.”
Omowunmi yavuze ko hari abantu ku mbuga nkoranyambaga bashyigikira sebukwe kandi bagakomeza kubikwirakwiza nk’ubucuruzi. Ati: “Aba bantu babaye nk’abungukira muri uru rupfu. Bubatse izina ku gahinda kanjye, batunzwe no kunyandagaza no kwangiza isura yanjye. Muri bo, hari n’abaha databukwe amafaranga buri kwezi avuye kuri izi mbuga. Ndabasabye, nimwumve gutakamba kwanjye. Nimufashe umugabo wanjye aruhuke mu mahoro, umwana wanjye agire amahoro, nanjye nshobore kumuririra.”

Kugeza ubu, urupfu rwa Mohbad rukomeje gutera impaka muri rubanda, aho benshi bifuza ko ubutabera butangwa mu gihe abandi bemeza ko hakwiye gufatwa umwanzuro wo kumushyingura.
Ni mugihe inkuru zatambutse zavugaga ko Nyuma y’iminsi mike uyu musore yitabye Imana abantu bagatangira gusa nk’abigaragambya, abashinzwe gukora iperereza bavuze ko abantu bakwiye kubigendamo neza, bakirinda kugira ikintu bakora cyangwa se bavuga cyabangamira iperereza, ndetse arenzaho ko n’ibiba ngombwa umurambo w’uyu musore uzatabururwa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku rupfu rwe. Kuri uyu munsi byakozwe, umubiri we uratabururwa.

Uyu musore yitabye Imana tariki 12 Nzeri 2023, nyamara abataburuye umurambo we bavuze ko wari ugifite amaraso bigaragara ko yari akiri mazima, benshi bakaba bavugaga ko bishoboka ko uyu muhanzi yaba yarashyinguwe akiri muzima atarashiramo umwuka.
Bavuze ko umubiri w’uyu musore basanze nta mpumuro mbi ufite nk’uko bisanzwe bigenda ku muntu ushyingurwa nyuma wajya kumutaburura, ugasanga umubiri we ufite impumuro mbi, hano kuri MohBad biratandukanye kuko wari umeze neza.

Ibi byose biri kuvugwa ko uyu musore ashobora kuba yarashyinguwe akiri muzima, bikaba biri mu bituma abakunzi be bakomeje kugira umujinya udasanzwe, ari na ko bamwe bakomeza kwigaragambya bavuga ko uyu musore akwiye guhabwa ubutabera bukwiye.

Nyamara nyuma y’aho MohBad yitabiye Imana, bivugwa ko Papa we yashatse kumushyingura mu ijoro yapfiriyemo, gusa ariko akaza kubuzwa n’umuyobozi wo mu gace batuyemo.
Ibi nabyo abantu batangiye kubyibazaho, bamwe bakanasabira uyu mubyeyi wa MohBad gufungwa kuko ashobora kuba hari amakuru azi ku rupfu rwerekeye MohBad.

