Ngibyo ibya Yolo wigaruriye imitima imukurikira kuri Instagram
Phionah Kirenga, uzwi cyane ku izina rya Yolo The Queen, ni umunyarwandakazi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram, kubera ubwiza n’ikimero cye bikurura abatari bake.
Mu myaka yashize, Yolo The Queen yagiye avugwa mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bikomeye ku rwego mpuzamahanga. Mu mwaka wa 2023, umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Harmonize, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye Yolo The Queen, ndetse amwita “umugore we” mu kiganiro cya ‘Live’ kuri Instagram. Harmonize yanatangaje ko yifuza kugura inzu i Kigali kugira ngo abe hafi ye.
Mu mwaka wa 2024, Yolo The Queen yongeye kuvugwa cyane ubwo yatangazaga ko afite umubano wihariye n’umuraperi w’icyamamare ku isi, Drake. Yagaragaje ko bavugana kenshi ndetse ashyira hanze ifoto bari mu kiganiro cya videwo, yandikaho ati: “Musuhuze umugabo wanjye.” Nubwo hari abashidikanyaga kuri uyu mubano, Yolo The Queen yahamije ko ari ukuri kandi ko hari byinshi atagaragaza mu rwego rwo kwirinda ishyari.
Yolo The Queen akomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bw’umwuga, aho asangiza abamukurikira amafoto agaragaza ikimero cye ndetse n’ubuzima bwe bwa buri munsi, bikomeza kumuhesha izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.