La Sape: Ubuzima Bwihariye bw’Abanya-Congo Bamenyekanye Kubera Imyambarire Idasanzwe
Mu mijyi nka Kinshasa no Brazzaville, harimo umuco wihariye uzwi nka “La Sape” (Société des Ambianceurs et des Personnes Élégantes). Uyu muco wamamaye cyane mu bihugu by’u Burayi nk’Ububiligi na France aho Abanya-Congo baba bitandukanya n’abandi babikesha imyambarire idasanzwe.
Abasapeurs, nk’uko bakunze kwiyita, bazwiho kwambara imyenda y’ikitegererezo, irimo ibirango byamamaye ku rwego mpuzamahanga nk’ama costume ya Gucci, Louis Vuitton, Versace n’izindi. Icyo bagamije si ukwambara gusa, ahubwo ni ukugaragaza ubwiza n’ubuhanga mu guhuza amabara, ibikoresho n’imyenda, bikaba ari uburyo bwo kugaragaza ko bashoboye n’ubwo baba batunze bike.
Uburyo La Sape Yateye Imbere
Umuco wa La Sape wavutse mu kinyejana cya 20, aho Abanya-Congo batangiye kwigana imyambarire y’Abakoloni b’Ababiligi n’Abafaransa. Nyuma y’igihe, bahinduye iyo myambarire umwihariko wabo, barayinoza ku buryo ubu ifite agaciro n’amateka akomeye.
Muri iki gihe, La Sape ni umuco urenze kuba imyambarire; ni ubuzima. Abasapeurs bashobora gukorera amafaranga menshi, ariko amafaranga menshi bayashora mu myenda. Urugero, umuntu ashobora gukorera €1000, ariko €800 akayaguramo imyenda, agasigara €200 ari yo akoresha mu yandi mafaranga yose asigaye. Ibi bigaragaza uburyo imyambarire ari igice gikomeye cyane cy’imibereho yabo.
Impamvu La Sape Ikwiriye Kwitabwaho
La Sape si ukwitera ubusa nk’uko bamwe babibona. Ni umuco ufite igisobanuro cyimbitse. Ubu buryo bwo kwambara butuma abantu bagira icyizere, bikabafasha kwerekana ko ubukire atari ibintu ufite gusa, ahubwo ko no kumenya kwifata no kwiyitaho nabyo ari ubukire.
La Sape kandi ni igice cy’umuco w’Abanya-Congo cyamamaza igihugu cyabo ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe cy’ibirori, imurikagurisha cyangwa ibitaramo, Abasapeurs bakunze kugaragara nk’abafite umwihariko kandi bakurura amaso ya benshi.
Uyu muco utwigisha ko kwiyitaho no kumenya kwambara neza bitanga icyizere kandi bigaragaza uko umuntu yiyubaha. Utwigisha kandi agaciro ko guharanira kuba umunyaburanga no kugira isura nziza.
La Sape ni umuco wihariye w’Abanya-Congo wagaragaje ko imyambarire ishobora kuba igice cy’umuco gikomeye kandi gifite agaciro mu muryango. Niyo mpamvu uyu muco ukomeje gukura no gukundwa ku rwego mpuzamahanga, bigatuma Abasapeurs baba ibyamamare mu buryo bwihariye.