AfricaFeaturedLifestyle

Ibyo wamenya ku muryango udaharanira inyungu wa NDEERA Foundation

NDEERA Foundation ni umuryango udaharanira inyungu wita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga ndetse n’abana bo mu muhanda

Umunyamakuru wa Kigalistarz yaganirije abaturage bamuhishurira uburyo bashimira umuyobozi mukuru wa NDEERA Foundation RUMANZI Emmanuel ukomeje gukorana n’ababyebyi bafite abana batishoboye. Tuganira n’umuvugizi wa NDEERA Foundation yatubwiyeko ari umuryango watangiye gukora ibikorwa by’urukundo kuva muri 2022, ubu ukaba umaze kugira abanyamuryango benshi aho ufite ibikorwa.

Twaganiriye na bamwe mu bana batubwirako NDEERA Foundation yababereye intangarungero, yabitayeho. Batubwiyeko bimwe mubyo babakorera harimo kubaha ifunguro nka kimwe mubyo uyu muryango witaho cyane kuko kimwe mubyo umuyobozi yatekerejeho ajya gutangiza umuryango harimo guhangana n’ikibazo cyo kutagira ibyo kurya kuko umwana utariye atagira ubuzima bwiza ngo nubwo wamwambika, ukamutuza heza, akiga heza ariko ikibanze aba agomba kuba yabonye ari ifunguro. Mariana ni umwe mu babyeyi bishimiye ko NDEERA Foundation yababaye hafi ikabafasha kwita ku bana babo, yaragize ati “Nagorwaga no kubonera ifunguro abana banjye ndetse nagorwaga no kubishyurira ishuri ariko ubwo umuyobozi wa NDEERA Faundation yansangaga akambwira inkuru yuko yifuza kumfasha kwita ku mibereho myiza y’abana banjye numvise umutima wanjye uruhutse, numva ko abana banjye bagiye kubona ubuzima bwiza nabifurizaga kuva kera”.

Kugeza ubu umuyobozi wa NDEERA Foundation, RUMANZI Emmanuel uherereye muri leta zunze ubumwe za America yita ku bana bafite ibibazo bitadukanye cyane cyane ibijyanye n’imibereho myiza baherereye mu bice bitandukanye bya Africa ariko akibanda ku bana bo mu Rwanda aho afite inkomoko.

Mu Rwanda, umuryango wa NDEERA Faundation kugeza ubu ukorera mu karere ka Bugesera ariko uteganya kwagura ibikorwa byawo ukagera no mu tundi turere tw’u Rwanda

Ikirango cy’umuryango wa NDEERA Faundation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish