Elayono Pentecostal Blessing Church ryabatije Dj Briane risezeranya Evode Uwizeyimana na Zena ryahagaritswe.
(RGB) Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” zitemerewe gukorera mu Rwanda kuko zitanditswe nk’uko amategeko abisaba


Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 6 Werurwe 2025, rigaragaza ko ibikorwa by’iyi miryango bigomba guhita bihagarara.
Elayono Pentecostal Blessing Church yari iyobowe na Prophet Erneste Nyirindekwe, umuhanuzi uzwi mu Rwanda. Izina rye ryamenyekanye cyane ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana na Zena Abayisenga mu bukwe bwabo mu 2021.


Umushumba witorero Prophet Erneste Nyirindekwe
Yanamenyekanye kandi ubwo yabatizaga DJ Brianne uzwi mu kuvanga imiziki. Urusengero rwe rwasengeragamo ibyamamare bitandukanye.


RGB yibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba kubanza kwiyandikisha no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.
