Amabanga 10 mu gitabo, The Richest Man In Babylon
The Richest Man in Babylon ni igitabo cyanditswe na George S. Clason, kikaba cyigisha uburyo bwo kugera ku bukire hakoreshejwe amahame y’imari. Ukoresheje inkuru zifite ishingiro rya kera, Clason agaragaza amahame y’ingenzi ku bijyanye n’ubukire. Dore amwe mu masomo 10 wakura muri icyo gitabo:
- Ihembe igice ku mafaranga wakoreye: Iki ni igitekerezo cyo kuzigama byibuze 10% by’ayo winjiza buri kwezi, hanyuma ukayakoresha neza mu buryo buzagufasha kuzamura ubukungu bwawe. Iki gice cy’amafaranga ugirwa inama yo kukibika neza k’uburyo gitandukana n’andi mafaranga ukoresha.
- Ubukire buturuka mu gushora neza amafaranga: Igihe ugize igitekerezo cyo kubika no gushora amafaranga mu bintu bibyara inyungu, ubukire bwawe buzazamuka. Kwizigamira gusa ntibihagije, hakenewe no gushora muibikorwa byagutse bibyara inyungu.
- Kora kuburyo amafaranga agukorera: Irinde gusesagura amafaranga mu tuntu duto duto ndetse n’ibyo udakeneye cyane, ahubwo uzigame kugira ngo uhore ufite amafaranga akora ibikorwa byunguka mu gihe kirekire.
- Wige gucunga amafaranga yawe neza: Kugira uburyo bwiza bwo gucunga amafaranga ni ingenzi. Ibi bisobanura kumenya neza uko amafaranga yawe akoreshwa n’uburyo wabyitwaramo neza kugira ngo ubashe guhangana n’ibibazo byaturuka mu kuyakoresha nabi.
- Ntukagure ibirenze ibyo ushobora gutunga: Hari igihe abantu bagura ibintu mu buryo butari bwo mu rwego rwo kugerageza kugaragara neza. Gukoresha amafaranga mu buryo bukwiriye ni ikintu cy’ingenzi.
- Shora amafaranga mu mitungu itimukanwa ndetse n’indi itanga inyungu y’igihe kirekire: Igitekerezo cya “kugira imitungo” kigaruka ku buryo bwo gushora amafaranga mu bikorwa bizajya byunguka umunsi ku wundi, nka: ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa gushora mu mitungo.
- Iga gutegura imishinga: Iyo wiga gutegura neza imishinga yawe, hari uburyo bwo gutangira ibikorwa bitanga inyungu kandi bigatuma wunguka.
- Irinde gukoresha amafaranga utazi aho yavuye: Ku rundi ruhande, kimwe mu bintu by’ingenzi ni ugukoresha amafaranga uzi aho yavuye no kumenya aho ugiye kuyashyira kugira ngo ugire icyizere mu by’ubukungu bwawe.
- Hanga udushya: Kugerageza no gukoresha ubwenge bwawe mu guhanga udushya ni intambwe ikomeye mu kuzamura ubukungu.
- Ubukungu buva mu gukora cyane: Akenshi abantu bagera kuri byinshi mu buzima iyo bakora cyane, bagaharanira kunoza ibyo bakora, ndetse bakishimira ibyiza by’ubuzima.
Aya masomo yose yigisha amahame y’ingenzi y’ubukungu, kandi Ashobora gufasha umuntu wese ushaka kugera ku bukire no kubaho mu buzima bufite intego.