Abakoresha Serivisi z’Ikoranabuhanga Nka Netflix, Amazon n’izindi Mu Rwanda Bagomba Kwishyura Umusoro
Mu rwego rwo kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta no gushyira mu bikorwa amategeko arebana n’imisoro ku bucuruzi bukorerwa mu gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga zituruka hanze y’igihugu bazajya bishyura umusoro.
Serivisi z’iyakure nk’ifatabuguzi rya Netflix, Amazon Prime, Spotify, kugura ibicuruzwa kuri Amazon, AliExpress, eBay, no gukoresha Google Play Store, Apple Store n’izindi serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga zizatangira gushyirwaho umusoro ku nyungu ubundi usanzwe wishyurwa ku bicuruzwa n’amasoko y’imbere mu gihugu.
Ibi bisobanuye ko abantu bakoresha izi serivisi bazajya bishyura Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku rwego rwa 18% bitewe n’uko baba baguze serivisi cyangwa ibicuruzwa biva hanze.
Impamvu z’iyi politiki nshya
- Kuringaniza ubucuruzi hagati y’ibigo byo mu gihugu n’iby’amahanga
- Kongera umusaruro w’imisoro igihugu cyinjiza
- Gushyira mu bikorwa amategeko agenga imisoro ku bucuruzi bw’ikoranabuhanga
- Guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rituma imisoro y’imbere mu gihugu igabanuka
Iri koranabuhanga rishya ryo kwishyuza umusoro kuri serivisi z’ikoranabuhanga rizaba rifitwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), aho abakoresha serivisi z’iyakure bazajya bishyura umusoro wemewe nk’uko bikorerwa ibindi bicuruzwa n’ubucuruzi busanzwe mu Rwanda.