Ababikira Babiri Bari Gukorwaho Iperereza Nyuma yo Kugaruka Batwite nyuma y’uruzinduko muri Afurika
Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ku babikira babiri bakomoka mu Butaliyani, nyuma yo kugaruka batwite bavuye mu ruzinduko rw’ivugabutumwa muri Afurika. Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, aba babikira bombi bari bafite inshingano zitandukanye muri Kiliziya, umwe akaba yari afite ipeti rya Mother Superior mu muryango w’abihayimana.
Bivugwa ko umwe muri bo, wari ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yamenye ko atwite nyuma yo kugira uburwayi bwo mu nda. Undi na we, wakoreraga muri Sicily mu Butaliyani, byagaragaye ko atwite nyuma yo kugaruka mu gihugu.
Kiliziya Gatolika yemeje ko yatangije iperereza kuri ibi bibazo, kuko bihabanye n’amahame y’ubuzima bw’abihayimana, aho ababikira biyemeza kubaho mu budaheranwa n’irari ry’ umubiri. Amakuru avuga ko umwe muri abo babikira ashobora kuba azava mu muryango w’ababikira kugira ngo abashe kwita ku mwana we, mu gihe Kiliziya izafata umwanzuro ku wa kabiri.
Iyi nkuru yakomeje guteza impaka nyinshi, bamwe bakibaza ku bukana bw’amahame asaba abihayimana kwirinda imibonano mpuzabitsina, mu gihe abandi babona ko ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ahubwo kijyanye n’uko aba bihayimana babayeho mu bihe by’iki gihe.
Kiliziya Gatolika ntiratangaza icyemezo cya nyuma kuri aba babikira, ariko amakuru aturuka mu bayobozi ba Kiliziya avuga ko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ku muryango w’abihayimana babarizwagamo.