Abakobwa 9 babonye itike yo guhagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022 (Amafoto)

Rate this post

Abakobwa icyenda ni bo batoranyijwe guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu gushaka abazavamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.

Ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda ryatangiriye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda. Ni igikorwa cyabereye muri La Palme Hotel kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Mutarama 2022.

Muri iyi ntara ibarizwamo imisozi miremire y’Ibirunga hiyandikishirije abakobwa 51, muri bo 43 ni bo bashoboye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka; abagera ku icyenda ni bo batoranyijwe nyuma yo gushimwa ubwenge, umuco n’ubwiza.

Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12, uhereye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Intara y’Amajyaruguru ifite umwihariko kuko abakobwa 10 bayihagarariye begukanye amakamba atandukanye.

Nyuma yo guhitamo abakobwa icyenda bahagarariye Amajyaruguru, biteganyijwe ko ijonjora ry’ibanze ryo guhitamo abakobwa bashaka ikamba rya Miss Rwanda rizakomereza mu Karere ka Rubavu, ku wa 30 Mutarama 2022.

Aba bakobwa b’uburanga bahataniye ikamba ry’uzasimbura Miss Ingabire Grace ufite irya 2021.

UKO IJONJORA RY’IBANZE RYAGENZE I MUSANZE:

Urutonde rw’ababonye itike yo guhagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022

Ishimwe Muhayimpundu Adelaide [No 22]

-  Mutavu Marie Leslie [No 37]

-  Nshuti Vanessa [No 4]

-  Bagiriteto Aliane [No 8]

-  Uwase Mignone [No 1]

-  Umutoniwase Dianah [No 10]

-  Cyiza Raissa [No 33]

-  Kaberuka Emmanuella [No 30]

-  Igiraneza Mugisha Ghislaine [No 40]

18:39: Abanyamakuru Abera Martina na Kalisa Sam ba RBA bongeye guhabwa umwanya ngo batangire gusoma urutonde rw’abatsinze nyuma y’amanota yateranyijwe n’abagize akanama nkemurampaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.