José Mourinho, Yvan Buravan na Sandrine Isheja binjiye mu bufatanye na Sanlam

Rate this post

José Mourinho watoje ikipe zikoye ku Isi, yatoranyijwe na sosiyete y’ubwishingizi ya Sanlam kugira ngo ayifashe mu bukangurambaga yise ‘Live with Confidence.’

Ubu bukangura mbaga bwa Sanlam, bugamije gushishikarizaabantu kubaho bifitiye
icyisere.

‘Live with Confidence’ kandi, ni icyivugo gishya Sanlam yihaye mu
rwego rwo gutera akanyabugabo abayigana no kubashishikaza kwigirira icyizere no
kudacika integer mu buzima bwabo.

Ku itubitiro, mu bato Sanlam yifashishije José Mourinho nk’umwe mu natoza boo kwigirira icyizere, akazagira uruhare muri ubu bukangurambaga yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Imvano y’ibi ni uko José Mourinho ari umwe mu bantu bafite ubunararibonye bwatuma agira icyo asangiza Abanyarwanda ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye kubaranga mu gihe bifuza kugera ku ntego bihaye.

Undi watoranyijwe nk’umutoza mukwigisha abijyanye no kwirema mo icyizere, ni umunyamakuru, Sandrine Isheja.

Sandrine Isheja azwiho kugira imbaraga zidasanzwe mu kugera ku byo yiyemeje byose. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, azasangiza Abanyarwanda byinshi ku buzima bwe ndetse n’aho bihurira no kubaho yigirira icyizere.

Undi watoranyijwe ni umuhanzi, Yvan Buravan. Nyuma yo kuba umuririmbyi wa mbere wu Rwanda wegukanye Igihembo ‘’Prix Decouvertes RFI’’, mu 2018 Buravan yazengurutse ibihugu 12 bya Afurika, bituma amenyekana cyane kuri uyu mugabane.

We na Sandrine Isheja ababakurikira bazashobora kwitabira ibiganiro byabo ku mbuga nkoranyambaga, aho bazatangira ubuhamya bw’aho gutsinda no kwamamara kwabo bituruka ndetse banatange inama z’uburyo abandi bakwiremamo icyizere.

Umuyobozi muri Sanlam, Sydney Mbhele yavuze ko bahisemo gutangiza ‘Live with Confidence’ kuko babonye ko iyo umuntu yifitiye icyizere agera kuri byinshi.

Ati “Muri Sanlam, twemera ko kwiyizera bihindura ubuzima ari nako wongera amahirwe yawe yo gutsinda. Bigufungurira imiryango, bikagutera imbaraga zo kugera ku ku ntego zawe zose, kandi bikagufasha kubaho ubuzima bwiza.”

Kugira ngo umenye byinshi kandi uganire n’abatoza bagufasha kwiremamo icyizere, wanyura kuri konti za Sanlam kuri Instagram, Twitter na Facebook.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *