Ihehne yegukanye igikombe nyuma yo kwanikira izindi mu marushanwa [VIDEO]

Rate this post

Abantu basaga 1000 bakoraniye i Diani ku nkengero z’inyanja y’ubuhinde muri Kenya, baje kureba isiganwa ry’ihene batangajwe n’ihene yabaye iya mbere ikegukana igikombe cy’umu mwaka.

Isiganwa ry’izi hene ry’uyu mwaka ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira, nkuko bitangazwa na The Standard.

Iri risiganwa ryatewe inkunga n’itsinda ry’abagore bo muri Afurika y’Uburasirazuba, rizwiho gukurura ba mukerarugendo cyane.

Ibi kandi bigira uruhare mu kuba Diani iherereye mu majyepfo y’icyambu cya Mombasa iba agace ko ku nyanja gasurwa cyane muri Afurika.

Mbere y’uko iri rushanwa ry’ihene riba, zibanza gutozwa kwiruka. Mu irushanwa na bwo, ntabwo ihehene ziyirukansa ubwazo ahubwo abatoza bazo baba baziruka inyuma bazikozaho imyeyo kugira ngo zongere umuvuduko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *