Umugore yakuruje imodoka imisatsi ayigeza kuri ‘Station’ (VIDEO)

4/5 - (1 vote)

Umugore lisansi yari imaze gushirana mu modoka yafashe icyemezo cyo kuyikuruza imisatsi ye, ayigeza kuri ‘station’ ya lisansi hongerwamo indi.

Sawicka yakoze igikorwa cy’amayobera

Anastasia Sawicka w’imyaka 34 y’amavuko, yatangaje abamubonye bose, ubwo yakuruzaga imisatsi imodoka akayigeza kuri Station.

Kuri uyu wa Mbere ubwo imodoka yashiragamo lisansi, igisubizo cyari gisigaye cyari ukwitabaza imodoka zikunze kwitazwa mu gihe imodoka imfiriye ku muntu cyangwa yangirikiye mu mpanuka, zizwi nka Breack-Down.

Uyu mugore yaihise afata umugozi wabugenewe ukomeye awupfundika ku misatsi ye maze atangira gukurura iyo modoka ayiganisha aho yagomba kongereramo lisansi.

Ababonye atangiye gukurura iyo modoka nta kizere bamugiriye kuko bumvaga ko imisatsi ye iri buhite icika, ariko igitekerezo cye cyaramuhiriye kuko yayijyanye akayigeza aho yari ayijyanye.

Nubwo uyu mugore yavuze nta rindi banga riri mu misatsi ye uretse amavuta yifashishwa mu kwita ku misatsi no kurya indyo ikungahaye kuri vitamini zituma umusatsi ukomera, Anastasia yavukiye muri Poland akurira mu Bushinwa, aho yakuze yitoza imikino yiganjemo gukoresha imyuka idasanzwe y’abakera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *