Reba inzu ya mbere ndende ku Isi Burj Khalifa mu ishusho ya Mahatma Gandhi ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye.

5/5 - (1 vote)

Igishushanyo cy’inzu ndende ku Isi Burj Khalifa iherereye mu mujyi wa Dubai cyamuritswe cyerekana amashusho ya Mahatma Gandhi mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye iba buri mwaka tariki 2 Ukwakira.

Aya mashusho yarari mu mabara atandukanye yerekanwe mu rwego rwo kubaha urugendo rwa Gandhi mu gihe yari kuba yizihizaga isabukuru y’imyaka 152 abayeho.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Burj Khalifa, mu gihe banyuzagaho igishushanyo mbonera cya Dubai kirimo amafoto ya Nyakwigendera Mahatma Gandhi, bifashishije amagambo ye agira ati:”Ba impinduka wifuza kubona ku Isi”.

Umunsi w’amavuko ya Ganhi wizihijwe kandi nk’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa mu Isi hashingiwe ku ngamba zo kurirwanya ihohoterwa zafashwe na Mahatma Gandhi mu gihe yafashaga Ubuhinde kubona ubwigenge ku butegetsi bw’Abongereza mu wa 1947.

Kuri uwo munsi, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yashimangiye ko ari ngombwa gutangiza ibihe bishya by’amahoro no kwihanganirana ku munsi mpuzamahanga w’ihohotera, anasaba ibihugu kwitondera ubutumwa bw’amahoro bwa Gandhi.

Mohandas Karamchand Gandhi cyangwa Mahatma Gandhi yavutse mu 1869 yitaba Imana arashwe mu 1968 yari umunyamategeko, impirimbanyi y’amahoro mu rugamba rwo kwibohora ubutegetsi bw’abakoroni b’Abongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.