Pasiteri wo muri Nigeria ntiyemeranya n’abashyigikiye ababeshya mu nsengero bitwaje ko ari abanyarwenya.

Rate this post
Pasiteri Paul Enenche ntiyemeranya n’abanyarwenya babeshya mu nsengero ngo bagamije gusetsa

Pasiteri uzwi cyane wo muri Nigeria, Paul Enenche umushumba w’itorero Dunamis International Christian Center, ntiyumva kimwe n’abanyarwenya bahimba ibinyoma mu nsengero bagamije gusetsa abantu ngo kuko Imana itumva ikinyoma.

Mu gihe yarari mu materaniro yo mu itorero rye ariko ageza ijambo ku bayoboke be, Enenche yavuze ko Imana itihanganira na gato ibinyoma umuntu akoze yitwaje gusetsa ngo kuko hari ababyita ukuri kandi bikabahindura mu buryo ubu cyangwa buriya cyane cyane mu mitekerereze ariyo igenga imirimo y’umuntu.   

Paul Enenche uzwiho kuba umushumba utajya wirengagiza ibintu cyangwa ngo abice k’uruhande, mu ijambo rye yemeza ko buri gihe abwira abanyarwenya ko hari inkuru nyinshi zisetsa zo kuvuga batiriwe bahimba ibinyoma.

Inyubako y’itorero rye mu mujyi wa Lagos yakira abakirisu barenga 10,000

Amashusho yavuye mu rusengero aho yatangarije aya magambo arimo ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga aho benshi ibitekerezo bya Pasiteri Enenche benshi batari kuyumva kimwe nawe.

Umunyamakuru akaba n’umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga muri Nigeria, Daddy Freeze anenga Pasiteri Paul Enenche avuga ko abanyarwenya bahozeho kandi Imana ireba kure no mu ntekerezo z’abantu bityo Ibasha kumenya ibyo umuntu akora n’icyo atekereza gukora.

Paul Enenche ubow yarari mu rusengero imbere y’abayoboke be

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.