Nitwa Uwase Mignone, ndifuza umukunzi

Rate this post

Nitwa Uwase Mignone nkaba umunyarwandakazi w’imyaka 23, nkaba nifuza umusore ufite gahunda.

Navukiye ndetse nkurira muri Kigali, nize amashuri abanza i Gikondo, amashuri yisumbuye nayize i Nyanza nkomereza Rwamagana. Nize ibijyanye n’icungamutungo n’ibaruramali.

Ndi umukobwa wiyitaho kandi ukunda amahoro. Nkunda gusohokana n’inshuti zanjye, nkunda kuririmba ndetse nkanasenga.

Ushobora kwibaza impamvu itumye nandika nsaba umukunzi ariko iroroshye cyane. Ndi umukobwa ukunda kunguka inshuti nshyashya ndetse nk’umukobwa numva ko muri iyi myaka nkuze ku buryo nshobora kuganira n’umusore ibiganiro biganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.

Ndifuza umusore ufite gahunda, utari muri babandi baba bafite ibyo bishakira babibona bakagenda.

Ndifuza umusore muremure kandi ari inzobe idakabije, yarize amashuri yisumbuye, afite akazi byaba byiza ariko nubwo yaba atagafite ntakibazo.

Ndifuza umusore utuye i Kigali cyangwa munkengero zayo.

Ndifuza umusore ufite imyaka 26 – 30

Niba wujuje ibisabwa wanyandikira muri comments section nimero zawe nkaguhamagara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.