Inama z’uburyo bwagufasha gusaba imbabazi umukunzi wawe.

Rate this post
Gerageza gusaba imbabazi m’uburyo bwose bushoboka

Mu buzima tubamo bwa burimunsi biragoye ko wabona umuntu utajya ukosa cyangwa ngo agire igituma atarabana ryiza n’abiwe. Byagera k’umukunzi ho bikaba nk’aho byiyongera bitewe n’uburyo mwitanagaho umunota kuyundi. Kumenya ko wakoze ikosa bibanziriza gutera intamwe usaba imbabazi uwo warikoreye. Gusaba imbabazi ni ingenzi m’umubano wawe n’umukunzi wawe ariko bikaba akarusho iyo wirinze gukosa.

Mu gihe wagize icyo udahurizaho n’umukunzi wawe, gerageza kumusaba imbabazi ubikuye k’umutima. Hano hari inama z’uburyo bwo gusaba imbabazi umukunzi wawe :

  1. Andika ubutumwa bugufi ku ikarita cyangwa ku gapapuro hanyuma ugashire ahantu uzi neza ko umukunzi wawe ari bukabone na cyane cyane mu gitondo.

2. Niba wubatse cyangwa ubana n’umukunzi wawe, shyiga inyandiko zometse k’umusego w’umukunzi wawe, kumeza y’icyumba, kuri frigo, indorerwamo yo mu bwiherero n’ahandi hantu hose ushobora gutekereza. Reka umukunzi wawe abone imbabazi zawe mu buri kintu.

3. Oherereza umukunzi wawe ubutumwa bugufi, ubutumwa bw’amajwi umunsi wose kugira ngo amenye uko ubabaye kandi uhora umutekereza.

4. Niba utekereza ko ukeneye imbabazi zidasanzwe koko, bwira umukunzi wawe uti : “Mbabarira” ugashiraho n’impano wahisemo yo mu bwoko bw’ibyo uzi asanzwe akunda cyane.

5. Shira urupapuro rwanditseho amagambo asaba imbabazi nka:” Mbabarira” kuri mudasobwa y’umukunzi wawe abaye ayifite, terefoni igendanwa n’ibindi bikoresho akoresha buri munsi.

6. Mwoherereze indabyo cyangwa akandi kantu uzi ko yishimira, akunda.

7. Saba inshyuti zawe guhamagara zimubwira uko ubabaye kandi usaba imbabazi.

8. Fata umukunzi wawe umusabe kumutwara ahantu hatuje maze usabe imbabazi umufashe amaboko ye cyangwa mu biganza bye.

9. Tungura umukunzi wawe utegura ikintu cyo gukorera hamwe. Nk’urugero ushobora kugura amatike yo kujya mu gitaramo, kujya kugura ibintu cyangwa gutegura ibirori, n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.