Perezida w’Ubufaransa Macron yongeye gusuzugurwa imbere y’abaturage be aterwa igi.

Kuri uyu wa mbere, Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa yatewe amagi ubwo yari yitabiriye ibirori by’imurikagurisha ry’ibiryo ryitwa SIRHA byabereye mu mujyi wa Lyon.
Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi n’inyandiko mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko umunyamakuru ukorera igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa Lyon Mag yemeza ko amagi yavuye k’urutugu rwa Macron maze aturikira hasi imbere ye.
Ayo mashusho agaragaza igi riva ku rutugu rwa Macron mbere y’uko kamera yerekana abayobozi bamukingira muri rubanda.
Ntiharamenyekana neza impamvu yateje ibyabaye gusa muri iki gitangazamakuru (Lyon Mag) havugwa ko umunyamakuru wabo yabonye umusore atera amagi ariko atigeze yumva ataka ndetse abashinzwe umutekano ako kanya bahise baherekeza Perezida.
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu warari kumwe na Macron icyo gihe yavuze ko Perezida yaramaze amasaha arenga abiri aho kandi ko nta kibazo cyari cyahabaye. Yagize ati: “Perezida yazengurutse amasaha abiri, yakiriwe neza kandi ibintu byose byari bituje.”

Si ubwa mbere Macron akorerwa iki gikorwa gisuzuguza kuko no muri 2017 ubwo yarari umukandida wa Perezida bamuteye amagi ku mutwe.
Muri Kamena uyu mwaka naho yakubiswe urushyi n’umugabo waruri mu mbaga y’abantu ubwo yavuganaga n’abaturage ari m’uruzinduko mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Ubufaransa.