Imbwa isa nk’umuntu yatangaje benshi, bavuze ko isa nka Sean Astin ukina firime

2/5 - (1 vote)

Yogi, ni ikibwana cy’imbwa gifite umwaka 1 cyo mu bwoko bwa Shih-poo (ubwoko bwambukiranya hagati ya Shih Tzu na Poodle) ifitwe na Chantal Desjardins, yatangariwe na benshi bavuga ko isa nk’umuntu.

Desjardins yatangarije ABC News dukesha iyi nkuru ko ifoto yakwirakwiye ku mbuga ari iy’umwana we (Avuga imbwa) ati: “Aho yatangariwe cyane kurusha ahandi ni kuri Facebook nabanje kuyishyira, kandi yashyizwe no kuri Reddit mu cyumweru gishize.”

Desjardins yavuze ko ibitangazamakuru byatangiye gukwirakwiza iyo foto y’imbwa ye bituma abantu benshi bayibona.

Nubwo ababonye Yogi bemeje ko isa nk’umuntu ariko, Desjardins we siko abibona.

Yongeyeho ati: “Ariko mbona impamvu ari uko abantu bayibona kumafoto.” Ndetse n’umwe mu ncuti magara za Desjardins wamubwiye ko Yogi yenda gusa cyane nk’umukinnyi witwa Sean Astin, ndetse uyu akaba umukinnyi wa firime ukomeye.

Desjardins yavuze ko ashyira ifoto y’imbwa ye kuri Facebook atari yiteze kubona abantu benshi itangaza cyane ko ngo abamukurikiraga atari benshi.

Nubwo hari benshi batangajwe no kuba Yogi asa nk’umuntu, hari abandi batabibona gutyo, gusa Desjardins yatangaje ko yishimira imbwa ye cyane ati: “Ni umwana w’imbwa ukina cyane kandi twese turamukunda.” 

Ni dukomeza kuvuga imbwa nkaho ari umuntu ntibigutangaze kuko hari benshi bayifata nka mugenzi wabo, bamwe banazita amazina y’abantu bakunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *