Perezida wa Koreya y’Epfo yakuye inyama z’imbwa k’urutonde rw’ibirimbwa muri iki gihugu.

Rate this post
Perezida wa Korea y’Epfo m’ubusanzwe akunda imbwa

Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo, Kim Boo-Kyum mu nama ya buri cyumweru, Perezida w’iki gihugu Moon Jae-In yatanze igitekerezo cy’uko abaturage b’iki gihugu bohagarika kurya inyama z’imbwa ngo kuko bitanga isura mbi n’ikibazo ku muryango mpuzamahanga.

Moon yabitangaje ubwo yasobanurirwaga kuri gahunda yo kunoza kwita ku matungo nk’uko umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu yabivuze. Yagize ati:”Ntabwo igihe cyari kigeze cyo gutekereza kubuza kurya inyama z’imbwa?”

Muri Koreya y’Epfo, imibare igaragaza ko buri umwaka ko imbwa zirenga miliyoni ziribwa. Iki gihugu kiri mu bihugu abaturage babyo borora netse banarya inyama z’imbwa gusa cyakora biriko bigenda bigabanuka kuko abantu bafata inyamaswa harimo n’imbwa nk’inshuti aho kuba amatungo.

N’ubwo inyama z’imbwa ziribwa, muri iki gihugu, abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa ntibasiba kugaragaza impungenge z’abo aho igitutu bateraga cyahise cyiyongera.

Amategeko yo kurengera inyamaswa muri Korea y’Epfo agamije cyane cyane gukumira iyicwa rikabije ry’imbwa n’injangwe ntabuza kuzirya. Ariko n’ubwo bimeze bityo, abayobozi basabye amategeko n’andi mabwirizwa y’isuku guhinduka kugira ngo bafatire imyanzuro ahicirwa imbwa n’amaresitora atanga ibi biribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.