Umuherwe wa 2 ku Isi Elon Musk yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka itatu bari kumwe.

Rate this post
Elon Musk na Grimes batandukanye nyuma y’uko mu minsi itarenze ukwezi kumwe bari kumwe mu birori byitwa Met Gala

Nk’uko igitangazamakuru gikorera kuri murandasi cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika PageSix kibitangaza, Elon Musk na Grimes batandukanye nyuma y’imyaka itatu bari kumwe.

Umuherwe wa kabiri ku Isi, Elon Musk nyiri kompanyi SpaceX (Uruganda rukora ibijyanye n’igenzura cy’ikirere, saterite n’itumanaho) na Tesla (Uruganda rukora amamodoka) yemeza ko batandukanye n’umuhanzikazi w’umunya Canada Grimes cyangwa Claire Elise Boucher ariko ngo bazakomeza kubana neza kandi bakomeze gufatanya nk’ababyeyi ku mwana wabo w’umuhungu bafitanye w’umwaka.

Musk yabwiye iki gitangazamakuru ati:”Twatandukanye ariko turacyakundana, turebana(dusurana) kenshi kandi tubane neza”,

“Ahanini ni akazi kanjye muri SpaceX na Tesla kansaba cyane kuba muri Texas cyangwa gutembera mu mahanga kandi akazi ke ni muri Los Angeles”, Musk abazwa kubyo kuba kumwe na Grimes.

Musk na Grimes batandukanye mu gihe hari hashize igihe kitarenze ukwezi Grimes w’imyaka,33, mu birori bya Met Gala agendera kuri tapi y’umutuku wenyene gusa na Musk yari yitabiriye ibi birori n’ubwo yahageze nyuma.

Bivugwa ko byatangiye kugaragara ko batandukanye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Musk yajyaga mu birori by’isabukuru y’umugore w’uwahanze Google (Sergey Brin), Nicole Shanahan ari wenyine.

Musk bisa nk’aho iby’urushako byamunaniye kuko yari yarashakanye n’umwanditsi w’ibitabu Justine Wilson, banabyaranye abahungu batanu barimo: impanga bise Griffin na Xavier bafite imyaka 17 ndetse n’abandi bavutse ari batatu, Damian, Saxon na Kai w’imyaka 15.

Yanashyingiwe inshuro ebyiri n’umukinnyi wa firime Talulah Riley. Bashyingiranywe bwa mbere muri 2012 ariko baratandukana inyuma y’imyaka ibiri, 2012. Haciye umwaka bongera kwiyunga barasubirana 2013 n’ubwo baje gutandukana burundu muri 2016.

Uyo muherwe kandi yakundanye na Amber Heard kuva 2017 kugeza 2018 mbere y’uko afatana na Grimes.

N’ubwo uyu mukire yemeza ko batandukanya, ntasobanura ngo yerure neza icyateye ukutumvikana bikagera naho gutandukana kwabo ndetse na Grimes ntaragira icyo atangaza kuri ibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.