Mico The Best yatangaje itariki y’ubukwe bwe

Rate this post

Mico The Best akaba umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu Rwanda,  abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Ngwinundebe Clarisse Clarisse biyemeje kuzabana akaramata.

Nk’uko bigaragara ku nteguza z’ubutumire bw’ubukwe bw’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yatangaje ko ubukwe bwe buzabera mu Mujyi wa Kigali muri Ex sky Hotel, tariki 26 Nzeri 2021, gusa muri buno butumire yakomeje gutangaza ko abantu bose bagomba kuba baripimishije Covid19.

Ni itariki uyu muhanzi atangaje mu gihe kwitariki  ya 19 Kanama 2021 yasezeranye imbere y’amategeko  n’ umugore we  biyemeza kubana akaramata ni umuhango wabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge.

Umukunzi wa Mico ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito. Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *