Ibihugu 10 bifite “internet” inyaruka kurusha ibindi muri Afurika

Rate this post

Internet n’ikoranabuhanga muri rusange, ni bimwe mu bigaragaza umuvuduko uhambaye mu iterambere ry’Isi ya none. Ibi byombi bifasha ababikoresha kugera ku iterambere rirambye, kongera ubumenye, guteza imbere imibereho yabo n’ibindi bitandukanye.

Afurika iri mu migabane ifite abakoresha murandasi (internet) cyane, kuko barenga miliyoni 525, ugendeye ku bibare yo mu 2020 itangwa na Stastica.

Icyora nubwo abakoresha “internet” ari benshi, ikoresha mu biguhu by’Afurika ntabwo yihuta bihagije, nkuko bigarukwaho n’ibigo nka Business Insider, AllAfrica n’ibindi.

Igipimo cy’umuvuduko wa “internet” gipimwa harebwa igihe igikoresho nka telefone cyangwa mudasobwa kimara kiri kohereza cyangwa kwakira ubutumwa bufite ingano runaka. Niba “Internet” ifite umuvuduko wa 1Mbps, ubwo yohereza cyangwa ikakira ubutumwa bufite Mebabyte imwe mu isegonda rimwe.

Ku mwanya wa 10 mu bihugu bifite internet inyaruka, hari igihugu cya Senegal, n’umuvuduko wa 18.65 Mbps.

Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko izamuka ry’umuvuduko wa “internet” muri iki gihugu, rifatiye ku kuba ubukungu bwacyo buherutse gutera imbere, bigatuma urwego rwitumanaho rurebwaho rugatezwa imbere.

9. Mauritius: Ibirwa bya Maritius biri ku mwanya wa 9 na “internet” iri ku muvuduko wa 19.24 Mbps. Ni intego iki gihugu kitamazeho igihe kinini, kuko mu myaka mike ishize cyakubye hafi kabiri umuvuduko wa “internet” cyari gisanganywe.

.

8.Togo: Togo nk’igihugu gifite guverinoma yahize kugira “internet” yihuta cyane, ubu igeze ku muvuduko wa 20.14 Mbps.

7. Liberia: Liberia ifite “internet” inyaruka ku muvuduko wa 21.34 Mbps. Nubwo mu 2012 no kubona “internet” itihuta byari ingume, hari ibihugu byinshi byayihoze imbere muri uru rwego irusha “internet” yihuta.

6. Gabon: Gabon, ibifashijwemo na Banki y’Isi, mu mushinga wiswe e-Gabon, hatejwe imbere ikoranabuhanga, ku buryo muri iki gihugu “internet” igendera ku muvuduko wa 21.89 Mbps.

5. South Africa: Afurika y’Epfo yavuye ku mwanya wa gatatu iza ku wa gatanu, bitewe n’uko ibindi bihugu byazamutse. Umuvuduko wa “internet” muri iki gihugu ni 23.17.

4. Ghana: Ghana yahoze mu bihugu bifite “internet” yihuta, ariko iza kuva ku rutonde rw’ibihugu icumi bya mbere mu 2019. Gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga muri iki gihugu yaje gutizwa umurindi no guhangana kw’ibigo nka MTN, Tigo na Airtel, umuvuduko wa “internet” urazamuka ku buryo ugeze kuri 23.98 Mbps.

3. Seychelles: Ibirwa bya Sechelles  nk’igihugu gisurwa na bamukerarugendo cyane muri Afurika, gifite “internet” inyaruka ku muvuduko wa 26.76.

2. Cape Verde: Cape Verde ifite “internet” yihuta ku muvuduko wa 27.53 Mbps. Mu 2017, 19% by’abaturage b’iki gihugu kiri ku mwanya wa 136 ku rwego rw’Isi mu kugira “internet” yihuta, naho kuri ubu abakoresha “internet” bageze kuri 70%.

1.Madagascar: Ikirwa cya Madagascar ni cyo kirusha indi bihugu by’ Afurika “internet” inyaruka, kuko iri ku muvuduko wa 32.07 Mbps, noho kw’Isi kikaba icya 33

Leave a Reply

Your email address will not be published.