Dore uko wabigenza telefone cyangwa mudasobwa yawe ntiyinjirirwe n’abiba amabanga.

Rate this post

Benshi, kandi mu bihe bitandukanye, bajya bumvikana bavuga ko ibikoresho byifashisha ikoranabuhanga byabo byinjiwemo n’abantu batazwi. Hari ubwo babona amakuru yari abitswe muri ibyo bikoresho mu buryo bw’ibanga ageze hanze, ku bwirwa ko hari icyo bakoze kandi byahe byo kajya, cyangwa n’igikoresho cyawe kikaba cyabuzwa gukora n’uwakwinjiriye, n’ibindi, nkuko bitangazwa na Wired.

Mu minsi ishize, Samsung iherutse kuvana ku murongo televiziyo z’abakiriya bao bo muri Afurika y’Epfo, zibwe mu myigaragambyo yasabaga irekurwa rya Jacob Zuma. Ibi ni ibyemeza ko hari umuntu wazimya cyangwa akagira icyo akoresha telephone yawe, ufite kandi mutari no mu gihugu kimwe.

Mu rwego rwo kwirinda abajura babikorera ku ikoranabuhanga, ni ngomwa  gushishoza mbere yo kugira aho ukanda. Hari ubwo abashaka kukwinjirira bakoherereza ubutumwa bakubwira ko nubufungura uhita uhabwa impano, kandi atari byo. Uba ari nk’umutego baguteze ngo nubufungura ube ubahaye kugira ibyo bakora muri telephone, mudasobwa cyangwa konti yawe yo kuri murandasi (online account).

Ijambobanga rigoye gutahura: Akenshi usanga iyo umuntu ahimba ijambobanga (Password) cyangwa Umubare w’Ibanga (PIN) akoresha amagambo cyangwa imibare iri bumworohere kuyifata mu mutwe.

Uko uhitamo ibikoroheye kubifata ni ko uba worohereza abazagerageza ku kwinjiririra. Abahanga mu mutekano w’amakuru abitswe ku ikoranabuhanga bagira abantu inama yo kwihanganira kugorwa no gufafa umubare cyangwa ijambobanga kugira ngo bafungire amayira abajura bibira ku ikoranabuhanga.

Telefone ziri mu bikoresho bikunze kwinjirirwa cyane

Kuvugurura kenshi: Si byiza kumarana ijambobanga igihe kirekire, kuko hari ushobora kugucunga mpaka arimenye. Ni ngombwa kugira ibyo uhindura mu gihe runaka, ku buryo n’uwagerageza kurunguruka ijambobanga ryawe yazarikoresha agasanga wararihinduye.

 Irinde gukoresha ihuzanzira rusange: Kurinda umutekano w’amakuru abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, biragoye kuko ababa bashaka kuyiba baba babizobereyemo, kandi bahorana udushya twa buri munsi. Gukoresha WIFI rusange, ni kimwe mu byuho byatahuwe ko byorohereza abashaka kwinjira aho amakuru yawe abitse.

Uko Isi igenda itera imbere mu ngeri zitandukanye, hagenda haza ibigezweho. Abakora ibyaha na bo ntibasigara inyuma, kuko bagenda bazana ibyaha bigezweho. Ni ngombwa kwitwararika mu buryo ukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, kugira ngo wime icyuho uwagerageza kukwinjirira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.