Imyuzure 10 yisasiye imbaga kurusha indi mu mateka y’Isi (Amafoto)

Rate this post

Imyuzure ni kimwe mu biza bihitana ubuzima bw’abantu n’inyamaswa byinshi, bidasize no kwangiza ibikorwa bitandukanye. Nubwo mu bihe byo hambere abanya-Misiri bafataga umwuzure nk’umugisha, ni ikiza cyakunze gushyira ubuzima bw’abatari bake mu kaga, mu mateka y’Isi, kugeza ubwo hakozwe urutonde rwa bimwe mu bizwi byahitanye abantu benshi.

10.Ku mwanya wa cumi, haza umwuzure witiriwe inyanja ya ruguru (North Sea flood) wabaye muri Kamera 1212. Ni umwuzure washegeshe u Buholandi ku buryo bukomeye. Uretse kuba warahitanye ababarirwa mu bihumbi 60, abatari bake bavuye mu byabo, ibikorwa remezo byinshi birangirika, ku buryo byasabye u Buholandi imyaka isaga ibiri ngo busubize ibintu uko byahoze.

9.St. Lucia flood: Ni umwuzure wayaye kuwa 12 Ukuboza 1287, uhitana ababarirwa hagati y’ibihumbi 60-80 mu Buholandi. Wasenye insisiro nyinshi n’imijyi  mito. Icyakora nanone, bivugwa ko uyu mwuzure wagize uruhare rukomeye mu kwamamara k’Umujyi wa Amsterdam ari na wo murwa mukuru w’u Buholandi.

8.Jiangsu-Anhui flood/ Yangtze River flood: Ni umwuzure wabaye mu 1911, maze uhitana abantu ibihumbi 100, naho 375,000 basigara batagira aho baba. Watewe nokuzura k’umugezi wa Yangtze usanzwe ari umugezi wa gatatu muremure ku Isi.

7. Red River Delta flood: Muri uyu mwuzure, abarenga ibihumbi 100 bo mu Majyaruguru ya Vietnam bahitanywe na wo, kandi ntabwo witaweho ku rwego mpuzamahanga, kuko ubwo wabaga mu 1971, Vietnam yari iri kuberamo intambara.

6. St. Felix’s flood: Wabereye mu Buholandi kuwa 5 Ugushyingo 1530, maze uwo munsi uza no kwitwa uwa Gatandatu mubi mu mateka y’iki gihugu. Wahitanye ababarirwa mu bihumbi 120, usenya insisiro n’imijyi mito, naho imitungo ifite agaciro k’asaga miliyoni 100 z’Amayero irangirika.

5.Yangtze River flood: Mu 1935, umugezi wa Yangtze wo mu Bushinwa wongeye kuzura uhitana abarenga ibihumbi 145, nyuma y’uko mu 1911 wari wahitanye abantu ibihumbi 100, abandi bagasigara ku gasozi. Uretse abapfuye kuri iyi nshuro, wasize inzara n’indwara z’ibyorezo nka Malariya, Igituntu n’izindi.

4. Typhoon Nina / Banqiao dam failure: Ni umwuzure wahitanye abarenga ibihumbi 233 mu 1975, nyuma y’uko abari bashinzwe iteganyagihe mu Bushinwa batashije kubona amakuru y’ukuri ngo baburire rubanda, maze hakagwa imvura nyinshi yamaze amasaha 24 igwa.

3.Yellow River flood: Uyu mwuzure wabereye mu Bushinwa, mu 1938, maze abasaga ibihumbi 800 bicwa na wo. Ni umwuzure watewe n’Abashinwa ubwabo ubwo barekuraga amazi y’umugezi wa Yellow River ngo abafashe guhashya Abayapani bari babasumbirije mu ntambara yari ihuje ibihugu byombi muri ibi bihe.

2. Yellow River flood: Kuwa 27 Nzeri 1887, uyu mugezi wo mu Bushinwa wteje  umwuzure ukomeye, ku buryo ababarirwa hagati y’ibihumbi 900 na miliyoni ebyiri bishwe na wo. Abantu miliyoni ebyiri basigaye batagira aho baba, ubutaka bwahingwagaho, burangirika, hatibagiranye insisiro n’imigjyi byashegeshwe, n’ibindi.

1.China floods: Umwuzure ufatwa nk’uwahitanye benshi kurusha indi mu mateka y’Isi, ni uwitiriwe u Bushinwa wabaye mu 1931. Ababarirwa hagati ya miliyoni 1-4, abarokotse n’abo basigara bahanganye n’indwara zikomeye, inzara n’ibindi bibazo byakuruwe n’uyu mwuzure. Uyu mwuzure warimbuye imbaga nyamwinshi, waturutse ku rubura n’imvura nyinshi byujuje imigezi minini nka Yangtze, Yellow River na Huai, maze umwuzure ugasakara hafi igihugu cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.