Justin Bieber yitabiriye iyerekanwa ry’ icyegeranyo cya mashusho ye yiswe ‘Isi Yacu’

Rate this post

Justin Bieber yitabiriye iyerekanwa ry’ icyegeranyo cya mwitiriwe  cyiswe  “Justin Bieber: our world( Isi Yacu)” i Edge mu mujyi wa New York. Icyi cyegeranyo kivuga  ubuzima  bwite bwa Bieber ndetse n’ibitaramo yagiye agira muri uno mwaka mushya.

Bieber yagize ati: “Gukora  amashusho mbonankubone(Live) no guhuza abakunzi banjye binyuze muri muzika biranshimisha cyane.” Ati: “By’umwihariko mu mwaka ushize, kuba nshobora gutanga serivisi no gusangiza impano zanjye kugira ngo abantu bagire umunezero mu bihe nk’ibi bibabaje kandi biteye ubwoba bisobanuye byinshi kuri nge ni nk’ Isi kuri njye. ”

Icyi cyegeranyo cyerekana ibihe bikomeye kandi bishimishije yagiye anyuramo, uyu muhanzi yashimishijwe cyane na filime ubwayo ndetse yahagaze umwanya munini nk’ iminota 95, rimwe na rimwe akabyina indirimbo ze. Yashimiye umuyobozi we, Scooter Braun, n’abagize itsinda rye, ndetse n’umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *