Uwahoze ari umurinzi wa Michael Jackson, yavuze ko yambaraga agapfukamunwa ‘ahanura ibya Coronavirus’

Rate this post

Umugabo wahoze ari umurinzi wa Michael Jackson yavuze ko yahanuye icyorezo cya corona virus, akaba ariyo mpamvu yakunze kugaragara yambaye agapfukamunwa.

Nubwo Michael Jackson atigeze atangaza byeruye iby’icyo cyorezo, uwahoze ari umukozi we Matt Fiddes yavuzeko yakundaga kwambara agapfukamunwa kubera ko yari azi neza ko virus zikunze gukwirakwizwa muri ubwo buryo.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yabwiye ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko Michael Jackson yari azi neza ko “impanuka kamere ihora ihari”. Yari azi neza kandi buri gihe yahanuraga ko dushobora kurimburwa igihe icyo aricyo cyose. Yavugaga ko mikorobe ishobora gukwirakwizwa.

Yanyuraga mu bihugu bine byibura buri munsi kandi mu ndege yabaga ari kumwe n’abantu rero yagombaga kugira ubwirinzi.

Matt yavuze ko yasabye Michael Jackson kureka kwambara agapfukamunwa kuberako byari bisekeje adashaka ko bazamushushanya ari iruhande rw’umuntu wambaye ibintu biteye isoni.

Yamusubije agira ati “Matt sinshaka kurwara kandi sinahagarika guhura n’abafana banjye. Mfite ibitaramo byinshi. Ndi kuri iyi si kubwo impamvu. Ntabwo ngomba kwangiza ibyanjye ‘ijwi’, ngomba gukomeza kugira ubuzima bwiza. Sinzi uwo nza guhura nawe uyu munsi, sinzi icyo nza gutambutsa.

Michael Jackson yakundaga kwambara agapfukamunwa

Fiddes yakomeje avuga ko iyo Michael Jackson aza kuba akiriho yari kuvuga atya “Narakubwiye none buri muntu wese arahatirwa n’amategeko kwambara agapfukamunwa kugirango ahagarike ikwirakwizwa rya corona virus.”

Yakomeje avuga ko kandi uyu muhanzi yari guteshwa umutwe no kuba yaravuze abantu ntibamwumve no ibintu bikaba bikomeye.

Yakomeje asobanura ko Jackson atari mu bwoko bwa germophobe, ariko ko yashakaga gufata ingamba zose kugirango arinde ijwi rye adasiga abakunzi be abatengushye.

Ni byiza, ukurikije ibyo tuzi ubu kuri corona virus, hamwe no gusobanukirwa gushya ko abaturage bafite uburyo izo virusi na mikorobe zishobora gukwirakwizwa. Birashoboka ko hari abantu bagomba gusaba Michael imbabazi.

Kubijyanye n’ukuntu ibintu bimeze muri iki gihe, ntawabura kuvuga ko ugomba gukomeza kwambara agapfukamunwa igihe cyose uri hanze cyangwa ahantu hahurira abantu benshi.

Ikigeretse kuri ibyo ni uko ugomba kuguma mu rugo, ugasohoka igihe ufite impamvu ifatika.

One thought on “Uwahoze ari umurinzi wa Michael Jackson, yavuze ko yambaraga agapfukamunwa ‘ahanura ibya Coronavirus’

  • November 15, 2021 at 4:32 pm
    Permalink

    Hi there, i read your blog occasionally and i own a similar one and i was just curious if you get a lot of spam feedback? If so how do you prevent it, any plugin or anything you can advise? I get so much lately it’s driving me mad so any support is very much appreciated.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *