Undi mugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yambaye ubusa.
Raporo ivugako umugore wo muri Florida ho muri leta zunze ubumwe za America yatawe muri yombi ashinjwa kogera muri pisine y’umuntu atazi.
Umugabo w’imyaka 69, James Clark akaba na nyiri urugo uyu mudamu yinjiyemo yahamagaye 911 numero ya polisi yo muri America nyuma yo kubona ko hari umugore uri kogera muri pisine ye yambaye ubusa. Uyu mugore ni Heather Kennedy w’imyaka 42 wasanzwe mu rugo rwa Clark ubwo yari avuye kwa muganga nkuko raporo ya polisi ibigaragaza.
Raporo ivuga ko Kennedy yabanje kwanga kuva mu mazi nyuma yuko abapolisi bahageze, uyu mugore bivugwa ko atuye nko mu bilometero bibiri uvuye ku rugo rwa Clark.
Raporo ivuga ko uyu mugore akiva mu mazi yabanje kurwana n’abapolisi bashakaga kumwambika amapingu.

Raporo ya polisi ivuga ko uyu mugore yashinjwaga ubwinjiracyaha no kurwanya nta hohoterwa.