Uganda yoherereje Kenya Inyandiko yamagana ihagarikwa ry’ibigori byaheze ku mupaka

Rate this post

Leta ya Uganda yamaganye cyane itegeko ribuza ibigori biva muri Uganda kwinjira muri kenya ngo kuko ngo toni nyinshi zirimo kuhangirikira bigateza abahinzi bo muri Uganda igihombo gikabije.

Ku munsi w’ejo tariki ya 10 werurwe 2021,Minisiti w’ubucuruzi, inganda n’amakoperative muri Uganda, AmeLia Kyambade yatangarije abanyamakuru I Kampala ko bari gutegura inyandiko y’amagana ihagarikwa ry’ibigori biva muri Uganda ibyo we yise nk’ibihuha kuko ngo ntacyemezo cy’abahanga mubyibimera cyibigaragaza.

Amelia Kymmbadde

Guverinoma ya Kenya ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa yabujije kwinjiza ibigori biturutse muri Tanzania na Kenya kuko ngo byaba birwaye indwara yitwa Aflatoxine.

Nkuko Minisitiri Kyembadde yakomeje abivuga yavuze yaba we ndetse n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, nta telefone nimwe bakiriye iturutse muri kenya ivuga kubwiryo tegeko ry’ihagarikwa ryuwo musaruro w’ibigori. Yakomeje avuga ko Guverinoma ya Uganda ishaka ko Kenya nayo itanga ibimenyetso birimo na Raporo ya Laboratoire ndetse yakozwe n’urwego rubishinzwe igaragaza ko ibyo bigori bidafite ubuzirange nkuko EAC yabyemeje.

Madamu Kyambadde yavuze mbere yo gufata iki cyemezo, Kenya yakabaye yarabanje gutanga umuburo. ibi yabitangaje nyuma y’inama y’abaminisitiri, yitabiriwe na minisitiri w’ubuhinzi, imari n’ububanyi n’amahanga.

Si Kenya gusa ariko yahagaritse ibigori bivugwa ko birwaye Aflatoxine kuko k’umunsi w’ejo u Burundi nabwo bwavuze ko butazemera ko hinjira ibigori birwaye gusa ntago bwatangaje neza ngo nibiva mu bihe bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.