Urubuga rushya rwibye ibikoresho bya WhatsApp

Rate this post

Signal Private Messenger ni urubuga rushya ruri kwitabirwa n’abantu benshi bari basanzwe bakoresha WhatsApp.

Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye ko WhatsApp itakibika amakuru y’ibanga y’abakoresha uru rubuga bituma urubuga rushya rwari rufite imikorere nkiyayo rutangira kwigarurira abayikoreshaga bamwe na bamwe.

Hari uburyo bukoreshwa kuri izi mbuga bwitwa ‘End-to-End encryption’ butuma amakuru y’umuntu n’undi mubakoresha izi mbuga agirwa ibanga.

Mu minsi yashize, ubwo sosiyeti ya Facebook igenzura imikorere ya WhatsApp yatangaje amabwiriza mashya kubakoresha uru rubuga bituma benshi batangira kuyitakariza ikizere.

Urubuga rwitwa Signal rurimo kwigarurira benshi bahoze bakoresha WhatsApp mu minsi ishize rwashyizeho uburyo butandukanye bukoreshwa nko kuba umuntu ashobora guhindura Wallpapers, Status, Groups, Animated stickers byari nubundi bisanzwe bikoreshwa muri WhatsApp.

Leave a Reply

Your email address will not be published.