Ngiyi imodoka ihenze Diamond yaguze ikomeje guteza intambara y’amagambo hagati ye na Tshisekedi Perezida wa DRC

Rate this post

Imodoka ihenze y’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Abdul Nasib uzwi nka Diamond platinumz ikomeje guteza intambara y’amagambo yagati ye na perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo Felix Tshisekedi dore ko imeze neza nk’iyo agendamo.

Ibi bibaye nyuma y’uko  uyu perezida wa congo agaragaye ari mu modoka ihenze yo mu bwoko bumwe n’iyo Diamond agendamo.

Ni imodoka ifite agaciro ka million 200 z’amashilingi ya Tanzania, iri mu bwoko bwa Toyota Landcuiser VX57 ikaba ari imodoka isanzwe ikoreshwa na Perezida wa congo Felix Tshisekedi mu ngendo zitandukanye.

Imodoka ihenze Diamond yaguze ikomeye guteza impagarara

Iyi modoka ihenze gutya niyo yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho abafana batangiye kugereranya Diamond na Perezida wa Congo. Diamond ntacyo aratangaza ku birikuvugwa n’abafana.

Diamond Platinumz uri mu bagezweho muri iyi minsi muri afurika no hanze ,aherutse gukorana indirimbo na Koffi Olomide ,n’indirimbo bise Waah imaze kurebwa cyane kuri youtube.

Iyi modoka ihenze Diamond atunze n’imwe muri nyinshi afite z’agaciro,ibi bikiyongera ku mazu ahenze afite yewe n’inzu itunganya umuziki ya WCB utibagiwe Radio ndetse na Televiziyo bya Wasafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.