Theo Bosebabireba uherutse gusaba imbabazi umugore we yongewe mu bahanzi bazitabira irushanwa rikomeye

Rate this post

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wameneyekanye mu ndirimbo z’ivugabutumwa nka Theo Bosebabireba, muri iyi minsi ari kugaragara nk’uzanye imbaraga nshya mu muziki.

Theo Bosebabireba yasabye imbabazi umugore we Chantal

Theo uherutse gusaba umugore we imbazi kubera amakosa yamukoreye, yongewe no mu bahanzi bahanzi bazitabira irushanwa rihuza ibyamamare mu muziki w’ivugabutumwa, rizwi nka ‘Rwanda Gospel Stars Live’

Mu minsi ishize Theo Bosebabireba nibwo yemereye ISIMBI ko ibyo yagiye avugwaho by’ubusinzi, uburaya byari ukiri ndetse ko yanabyaranye n’abakobwa bane, naho mu kiganiro uyu muhanzi yongeye kugirana na ISIMBI ari kumwe n’umugore we Chantal, yamusabye imbabazi ku byo yamukoreye byose.

Ubusanzwe ni irushanwa Theo Bosebabireba yatumiwe mo, ryitabirwa na bahanzi 15, ariko Vestine na Dorcas baherutse gusezererwa batumye hasigaramo abahnzi 14.

Iki gikorwa kizaba kirimo ibitaramo by’abahanzi bizatangira mu mpera za Ukwakira 2021 aho bizajya bitambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Abahanzi bari muri ’Rwanda Gospel Stars Live’ ni Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Aneth Murava na Theo Bosebabireba.


Nyuma y’ibi bitaramo nibwo hazamenyekana abatsinze, uwa mbere azahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa miliyoni 1 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *