Amashusho y’umugabo polisi yakuruye imisatsi ikamusohorora mu modoka yashavuje benshi (VIDEO)

Rate this post

Amashusho agaragaramo abapolisi bafata imisatsi y’umugabo bakamusohorora mu modoka bakamukorera ibikorwa bigaragara nk’ihohotera, yababaje beshi banagaragaza ko polisi ikomeje guhohotera inzirakarengane.

Clifford Ownsby w’imyaka 39 wahohotewe, yatangaje ko yamaze gushyikiriza ikirego umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, NAACP, mu gihe benshi mu babonye aya mashusho binubye polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje guhohotera abirabura.

Mu gahinda kenshi, Clifford, kuri iki Cyumweru yavuzeko uretse kuba polisi yamukuruye imisatsi yanamukoreye ibikorwa bimusuzuguza nko kumugaragura hasi.

Ati “Bangaraguye hasi nk’imbwa birambabaza cyane.”

Yakomeje asobanura ko nta kosa yari yakoze, ahubwo ibyo abapolisi bamukoreye ari urwango rusa, no kudaha agaciro ikiremwa muntu.

Nubwo Polisi yo muri Dayton ishinja Clifford kuba yari afite ibiyobyabwenge, we yahamirije itangazamakuru ko mu modoka ye polisi yasanzemo amaranga nta biyobyabwenge byari mo.

Yavuze ko nta ntwaro cyangwa icyo ari cyo cyose basanzemo, cyane ko yari anavuye ku kazi aho asanzwe akora mukigo gikora inshinga z’amashanyarazi.

Umuyobozi wa NAACP muri Dayton, Derrick Forward, yavuzeko aba bapolisi bahohoteye Clifford, anatangaza ko hari gutegurwa uburyo polisi yajyanwa mu nkiko.

Nubwo abaturage bo muri leta ya Ohio bakomeje kwikoma polisi kubera ihohotera, polisi yo yanze kugira icyo itangaza kuri iyi nkuru ya Clifford.  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *