Papa Francis yasobanuye uko amavugurura ashobora kuzahesha umugisha ababana bahuje ibitsina azakorwa

Rate this post

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , Nyirubutungane Papa Farancis, yakomoje ku buryo amavugurura ashobora kuzemeza umubano w’ababana bahuje ibitsina , abapadiri b’abagore, kwemerera abapadiri kurongora n’ibindi.

Kiliziya Gatolika igiye gukora mpinduka zikomeye mu mavugurura yaherukaga mu myaka 60 ishize

Aya mavugurura azamara imyaka ibiri, azasiga nibura buri Paruwasi yo ku Isi yose igize uruhare mu gutanga ibitekerezo ku mpinduka zikwiriye kuba muri Kiliziya n’ahazaza hayo.

Ni igikorwa cyangirijwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.

Bamwe mu bakirisitu Gatolika bizeye ko ayo mavugurura azasiga impinduka zikomeye n’umucyo ku ngingo zitavugwaho rumwe zirimo kuba abagore bakwemererwa kuba Abapadiri, kuba Abapadiri bakwemererwa gushyingirwa no ku zindi ngingo zirimo ababana bahuje ibitsina.

Hari n’abandi bavuga ko aya mavugurura ashobora gusiga ahubwo Kiliziya Gatolika ivuye ku mahame yayo.

Bahuriza ku kuba muri iki gihe kuba imbaraga nyinshi zashyirwa mu mavugurura bishobora gusiga ibindi bintu by’ingenzi birimo nk’ibibazo bya ruswa biri muri Kiliziya muri iki gihe bifata umurego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *