Shaddyboo avuze ibanga yakwifashisha mu gutoza Amavubi akarusha umusaruro Mashami Vicent

Rate this post

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yanenze umusaruro w’umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vicent, anagaragaza ko agizwe umutoza mukuru w’iyi kipe yatsinda ibhugu bikikije u Rwanda byose.

Ibi Shaddyboo yabitangaje nyuma yaho kuri uyu wa Kane u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira, rutinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa(0-1), benshi bakikoma Mashami bavuga ko nta bushobozi afite bwo gutoza ikipe y’igihugu.

Mu butumwa Shaddyboo yashyize kuri Tweetter kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira, yavuzeko yajya arangaza abakinnyi b’ikipe zihanganye n’u Rwanda, maze bigatuma badatsinda.

Ati “Ntawananirwa gutoza ikipe itsindwa, nanjye mumpe ntozeho, méthode nakoresha nazajya ndangaza abadversaire tukabaisinda. Uburundi na Uganda ntabwo byananira na Congo na Tanzaniya”

Ubu butumwa bwatanzweho ibitekerezo bitandukanye n’abakoresha Twetter, aho bamwe bemeranyijwe na Shaddyboo kuri ubu buryo yakwifashisha mu gihe yaba asimbuye Mashami ku mwanya w’umutoza mukuru wa Amavubi.

Nyuma yuko umwe atanze igitekerezo avuga ko Shaddyboo atashobora kurangaza abakinnyi b’izindi kipe ngo Amavubi abonereho gutsinda, undi yahise amusubiza ko uretse kurangaza abatamuzi n’Abanyarwanda bamumenyereye abarangaza.

Ku rundi rugande ariko, abandi bagaragaje ko Shaddyboo ashobora kurangaza abakinnyi b’abanyamahanga, n’Abanyarwanda bari gukina mu Amavubi bikaba uko maze ibintu bikarushaho kuba bibi.

Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi hazwiho kurishisha ikimero, akaba umushyusharugamba ku mbuga nkoranyabaga kubera amashusho, amafoto n’ubutumwa bwanditse akunze kuzitangarizaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *