Abavoka bo mu Rwanda, u Burundi na RDC bakinnye umupira w’amaguru ku munsi wo guhererekanya ububasha

Rate this post

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, mu Mujyi wa Kigali, ubwo abavoka bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bahuriye muri ABGL bahererekanyaga ububasha, hakurikiyeho umukino w’umupira w’amaguru.

Kavaruganda yahawe kuyobora ABGL

Ni numa y’inama yahuje abayobozi b’ingaga [urugaga] z’abavoka muri aka  Karere k’Ibiyaga Bigari, ABGL.

Muri iyi nama, abayobozi b’igaga z’abavoka zo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Ihararanira Demukarasi ya Congo, RDC, bagarutse ku kibazo cy’urujya n’uruza rwakomwe mu nkokora na Covid-19 muri iyi myaka ishize, maze bigatuma abavoka batabasha kwambuka imipaka nk’uko byahoze mbere y’umwaduko wacyo.

Muri iyi nama kandi habaye ihererekanya bubasha hagati y’urugaga rwa’abavoka rwa Congo rwari rusanzwe ruyoboye ABGL n’urugaga nyarwanda rw’abavoca, RBA (Rwanda Bar Association),  yatangiye manda yayo izamara imyaka ibiri.

Ntumba Abel wari uyoboye ABGL yagaragaje ko nubwo inama n’amahugurwa byagombaga guhuza abagize uyu muryango bitagezweho neza kuberi icyorezo Covid-19, uyu muryango uhagaze neza, anasaba Kavaruganda Julien Gustave wamusimbuye mu gihe cy’imyaka ibiri gusigasira ibyagezweho no gutunganya ibitaragenze neza.

Kavaruganda watangiye inshingano mu gihe cy’imyaka ibiri, yagaragaje umumaro wa ABGL muri aka karere.

Ati “Tuba dufite byinshi tubarusha ariko nabo hari ibyo baturusha. Bigira ku byacu twagezeho, nk’uburyo inkiko zakomeje gukora mu bihe bya covid-19 natwe tukigira ku byo babashije kugeraho mu gushyiraho amategeko. Nabo bafite ibyo baba baturusha, hari amategeko bafite akoze neza, nubwo bashobora bo kugira imbogamizi mu kuyakoresha. Ntabwo ari twe twenyine dufite ubumenyi budasanzwe.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu burndi Muhuzenge Jean de Dieu, yavuzeko ABGL ifite akamaro ndasimburwa, kuko abavoka bahurira hamwe bagasangizanya ubumenyi buri gihugu cyihari mu bijyanye n’amategeko, hagatangwa ubujyanama bugameje amategeko anogeye rubanda.

Iyi nama yagombaga kuba yarabaye mu mwaka ushije wa 2020, kuko ari na bwo hagombaga kuba iri hererekanya bubasha, ariko itambamirwa n’icyorezo Covid-19. Yitabiriwe n’abayobozi b’ingaga z’abavoka bo muri ABGL, n’abacye mu banyamuryango bayo mu rwego rwo kurinda Covid-19, kandi na bo babanje kwipimisha ngp harebwe niba nta wanduye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *