Gukuramo agakirigirizo ukiri mu mibonano mpuzabitsina byagizwe icyaha i California

Rate this post

Kwiyambura agakingirizo utambemeranyije n’uwo muri gukorana imibonabono mpuzabitsina byagizwe icyaha, nyuma yo gusanga bikomeje kwiyongera.

Kugira kwiyambura agakingirizo ukiri gukora imibanano mpuzabitsina icyaha, byashyizweho umukona bwanyuma na Guverineri wa California, Gavin Newsom kuri uyu wa Gatatu.

Ubushakashakatsi bwakozwe na kaminuza ya Yale University, bwagaragaje ko umuco wo kwiyambura agakiningirizo mu mibonano mpuzabitsina ukomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko mu baryama bahuje ibitsina.

Umwe mu bahirimbaniye ko iki gikorwa kigirwa icyaha, Cristina Garcia, yashimye iri tegeko, ariko anagaragaza akangononwa gashingiye ku kuba ritahise rishyurwa mu gitabo cy’ibyaha cya Leta ya California.

 Nubwo gushyira iri tegeko byabanje kuzamurwa n’izindi leta nka New York na Wisconsin, California ibaye leta yambere iryemeje, nyuma yo gusanga hari benshi bahohoterwaga mu mibonano mpuzabitsina nka bagore, kuko bashobora gusama batabiteganyije, cyangwa bakanduzwa indwara zandurira mu myanya ndangagitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *