Amashusho ya Tiwa Savage ari gusambana yamubijije icyuya

Rate this post

Kuri ubu, Tiwa Savage ahangayikishijwe n’umuntu ataramenya uri kumutera ubwoba amusaba amafaranga ngo adashyira hanze amashusho ari gusambana n’umukunzi we.

Uyu muhanzikazi w’icyamamare muri Nigeria no ku mugabane wa Afurika muri rusange, yamanjiriwe nyuma yo kotswa igitutu n’uyu munyu, kuko bishobora kumugiraho ingaruka zitandukanye mu buzima bwe busanzwe, ndetse na gahunda z’umuziki we.

Kuri ubu Tiwa Savage aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yabihishuye iby’aka kaga kamuguyeho mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru Angie Martinez.

Yagize ati “Ejo nari mvuye kuri radio, ndi mu modoka ntaha umujyanama wanjye anyoherereza ubutumwa bugufi ansaba kureba kuri telefone yanjye. Ndebye nasanze ari amashusho yanjye n’umukunzi wanjye.”

Tiwa Savage yavuze ko icyo yahise yihutira ari ukubaza umujyanama we ahaturutse aya mashusho, amubwira ko amaze iminota 20 ayabonye ariko ayahabwa n’umuntu atazi neza.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko umujyanama we yamubwiye ko uwohereje ayo mashusho ari gusaba amafaranga atavuzwe umubare.

Icyakora kugeza ubu Tiwa Savage yafashe icyemezo cyo kutagira amafaranga yishyura uyu muntu utaramenyekana.

Ati “Nafashe icyemezo cyo kutamwishyura kuko ndamutse mbikoze, mu mezi abiri cyangwa atatu byatinda bikaba imyaka, n’ubundi yazagaruka. Erega nta n’uwamenya, ushobora no kumwishyura akarenga agasohora ayo mashusho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *