Dore ibyo wamenya ku nyandiko ya Weyler wahuje Coronavirus na Satani, 5G na Kiliziya Gatolika akaba agiye kwirukanwa muri Sena aya Amerika

Rate this post

Kenneth Weyler uhagarariye Leta ya New Hampshire ari ku gitutu azira inyandiko aherutse gushyira ahagaragara, azira gutangaza ibyiswe ibihuha kuri Kiliziya Gatolika, Coronavirus na ‘internet’ ya 5G.

Ken Weylerashobora kwirukanwa muri Sena ya Amerika

Iyi nyandiko ifite paji zirenga 50, igaragaza ko urukingo rwa Covid-19 rukomoka kuri Satani, rukaba ari uburyo buzifashishwa mu kugenzura ubwenge bw’abarutewe, ngo maze Satani ikazajya ibakoresha 100% uko ishaka.

Nkuko bitangazwa na WMUR-TV kandi, iyi nyandiko irimo ibitekerezo birwanya Kiliziya Gatolika, nk’aho Weyler avugako kuri ubu Vatican itayobowe na Papa umwe. Uretse ibi kandi, ngo muri abo ba Papa harimo n’ukomeye cyane mu gutoza no gukoresha imbaraga z’ikuzimu.

Inkingo za Covid-19 Moderna na Johnson & Johnson zakorewe isuzuma muri Microscope maze bigaragara ko harimo agakoko kazi nk’Inyamaswa ikunze kuvugwa mu myemerere ya gikirisitu nk’uko bigarukwaho na Weyler mu nyandiko ye.

Guverineri wa New Hampshire, Chris Sununu na we warakajwe bikomeye n’iyi nyandiko, yavuzeko Weyler agomba kwirukanwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Nabwiye perezida w’Inteko kenshi ko Weyler agomba kuvanwa mu Nteko”

Suzanne Vail uhagarariye iyi leta nawe, yanditse kuri Twitter agaragazako ibyo Weyler yatangaje ari ibinyoma.

Ati “Ntimumwumve cyangwa ngo mwizere na kimwe mu ibyo avuga.” Suzanne yongereho ko umunsi yamenyeyeho icyo yita ‘Paji 52 z’ibinyoma’ ari umunsi ubabaje.

Nubwo Weyler yirinze kugira icyo atangaza kuri ibi bimuvugwaho, Mary Jane Wallner yatangajeko ibyatangajwe na Weyler bizagira ingaruka mbi ku buzima rusange.

Kenneth Weyler w’imyaka 79, yatangiye guhagararira Leta ya New Hampshire mu 20210.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *