Alikiba yifashishije abanyamahanga umunani kuri album ye ya kane yasize ku isoko.

Rate this post

Nyuma y’igihe gito ateguje umuzingo w’indirimbo mushya (Album), Alikiba ntiyatengushe abakunzi be kuko mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira 2021 yashize asohora indirimbo zose ziyiriho zumvikanamo amajwi y’abahanzi b’abanyamahanga umunani .

Album yise Only One King igira kane kuri Alikiba

Ni album igira 4 kuri uyu muhanzi nyuma ya “Cinderella” (2007), “Ali K 4REAL” (2009) na “So Hot” (2020). Ni album yateguye mu gihe cyo kumugereranya na mukeba we w’ibihe byose Diamond Platnumz maze ayita: ”Only One King”, bivuze ngo: “Umwami umwe gusa”.

Iyi album igizwe n’indirimbo 16 ziriho izigera kuri 12 zumviswe bwa mbere mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru n’abatumirwa cyo kuyimurika, yifashishije abahanzi b’abanyamahanga umunani kugira ibashe gutungana higanjemo abo muri Kenya na Nigeria.

Mu bahanzi yifashishije, harimo: Patoranking, Rudeboy na Mayorkun bakomoka muri Nigeria, abaraperi Khaligraph Jones na Nyanshiski hamwe n’itsinda rya Sauti Sol bo muri Kenya, umuraperi ukomeye cyane muri Afrika Sarkodie wo muri Ghana ndetse n’itsinda ry’abasore babiri Blaq Diamond bo muri Afrika y’Epfo.

Mu birori byo kuyimurika (Album), yatumiye ibyamamare by’iwabo nyine higanjemo abahanzi n’abakinnyi ba firime ndetse na Patoranking. Icyatangaje benshi ndetse kiza kuna ikibazo cyanagarutsweho n’abanyamakuru kenshi ni ukuntu nta muhanzi n’umwe ukorera mu nzu haba ya Diamond cyangwa Harmonize yigeze atumirwa kuza kumushigikira. Ibikomeje kugaragaza ko hari umubano utari mwiza hagati y’aba bahanzi bombi.

Iyi album igaragaraho indirimbo ze zimaze iminsi zifashe neza ku isoko rya muzika nka “Salute” yakoranye na Rudeboy ndetse na “Jealous” yakoranye na Mayorkun ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Davido, Davido Music World Wide (DMWW).

Uretse abahanzi asanzwe afasha mu nzu ye itunganya umuziki ya “Kings Music” barimo umuvandimwe we Abdukiba, Tommy Flavour na K2ga, nta yundi muhanzi wo mu gihugu iwabo yifashishije.

Alikiba nta muhanzi wundi yifashishije wo muri Tanzania usibye abakorera mu nzu ye itunganya umuziki “Kings Music”

Ibirori byo kumurikira abakunzi be album, byitabiriwe n’ibyamamare birimo Patoranking, Nandy, Wema Sepetu, Jux, Ommy Dimpoz, Mwana FA n’abandi benshi ndetse n’abanyamakuru bakomeye mu myidagaduro ya Tanzania nka Lil Ommy (The Most Very Presenter), Millard Ayo, Ammy Gal n’abandi bakora imirimo igiye itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *