IGIHOMBO GIKABIJE N’IMPAMVU ZATEYE GUKWAMA KW’IMBUGA NKORANYAMBAGA ZA Facebook.

Rate this post
Umuherwe Mike Zuckereberg nyiri Facebook

Uko imyaka igenda isimburana ni nako imibereho y’abayituye Isi, igenda ihindagurika bitewe n’iterambere rigezweho, ikoranabuhanga mu itumanaho rimaze kuba kimwe mu bintu byibanze bigize ubuzima bwa muntu muri iki kinyejana. Birumvikana neza ko guhagarara kwa Facebook Inch, ubuzima bw’abantu batari bake bayikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi bwasa n’ ubuhagaze.

Kuwa Mbere tariki ya 04, Ukwakira, 2021 nibwo hacitse igikuba mu bantu bangana na Miliyari 5 n’igice basanzwe bakoresha urubuga rukomeye kwisi rwa Facebook Inch n’ imbuga nkoranya mbaga zirushamikiyeho, zirimo facebook.com, WhatsApp na Instagram. Gusa hose kwisi  ntibyabereye rimwe kuko nko mu bwami bw’Ubwongereza byatangiye kwanga ahagana saa 17:00 z’umugoroba, hashize iminota nka mirongo itatu nibwo hano mu Rwanda byatangiye kugaragara.

Ikirango cya Facebook

Ubuhamya bw’abantu kw’isi hose bwendagagusa, aha abenshi batangiye gutekereza ko ari Bando zabo zitarigukora bakagura izindi, guhamagara abasanzwe bazibagurisha, abandi bagasiba ama apulikasiyo (application) bagashiramo andi, abandi bagakora ibyitwa risitati (restart) ibi byose bikaba iby’ubusa kuko bitari biri gushoboka kuko ikibazo cyari gifitwe na banyirubwite (Facebook inches). Mubyukuri n’ubwo ari urubuga rukomeye narwo rufite ubundi buryo rukoresha kuzindi mbuga nkoranyambaga, Facebook nk’ikigo ifife konti (account) kuri Tweeter, Facebook nk’ikigo ntabwo byari biyoroheye ako kanya kubona uko yisegura ku bakiriya babo, kubera ko imbuga zabo zari zakwamiye rimwe. Ibi byatumye umuvugizi wa Facebook Inch, Bwana Andiston, anyuza ubutumwa kuri konti yabo yo kuri Tweeter avuga ko bamenye ikibazo cyavutse kd ko bari kubikemura aha yabivuze ahagana saa 18h hashize isaha gukoresha izimbuga byananiranye.

Ikirango cya Instagram

Nk’uko bitangazwa na https://www.independent.co.uk, Buri uko hashiraga iminota 60 imari ya Facebook yagabanukagaho 5% icyizere nacyo ariko kigenda kigabanuka mu banyemari bari basanzwe barahariye icyizere ikigo cya Facebook kuko abenshi mu batuye isi basigaye bafata imbuga nkoranyambaga nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ikirango cya WhatsApp

Ibi ni bimwe mubivugwa ko byateye iki kibazo nubwo banyirubwite ntacyo bashatse kubivugaho, mu2019 habaye ibisa n’ibi imbuga za Facebook zavuyeho hashize amasaha 14 zisubiraho, Zuckerberg uyoboye izimbuga yabwiye itangazamakuru ati”Hari abantu bashobora kutwinjirira bagashaka gukuraho ihuza nzira ryacu bagamije guha imbaraga  izindi mbuga duhanganye kandi ko abo bantu bashobora kubikoreshwa n’ibindi bigo bigurisha itumatumanaho cg se nabo bakabyikorera ubwabo babaye hari inyungu babifitemo inyungu murwego rwo gusebya no kwambura Facebook icyizere isanzwe igirirwa n’abayikoresha. Hari byinshi byavuzwe harimo kwinjirirwa, kuba aribo bari bari gukora amavugurura ndetse n’ibindi bitandukanye.

Frances Haugen wahoze ari enjiniyeri muri Facebook

Mubindi biri kuvugwa na benshi, hari umugore witwa Frances Haugen, wahoze akora muri Facebook nk’umu enjiniyeri( enginieer) watumiwe mu kiganiro cyiswe iminota 60, avuga amagambo ateye kwibazwaho, nk’aho avugako Facebook izahura n’ibibazo bitewe n’uko, abantu bakomeje kwangiriza isi babinyujije kuri Facebook  ngo ni zo mbuga zonyine zisigaye kwisi zemerera abantu kunyuza ho ibintu byose bishakiye kd bitari byiza  n’ubwo ibyo byose ubuyobozi bwa Facebook bubizi buka byirengagiza nkana.

One thought on “IGIHOMBO GIKABIJE N’IMPAMVU ZATEYE GUKWAMA KW’IMBUGA NKORANYAMBAGA ZA Facebook.

  • October 6, 2021 at 7:48 am
    Permalink

    Baraturaburije gusa ibyuriya Mugore wumwengennyeri avuga byo ntabwo yabeshye Facebook iri kumbuga umuntu acishaho ibyo yishakiye niyo byaba bidafitiye umumaro ababibona. Thx Journalist Chriss

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *