Rutagambwa Yanis ni we wahawe Computer ya mbere! Mineduc irumye gihwa ku rutonde rw’uko ibigo birushanwa: Ibyihariye mu manota y’ibizami bya leta muri uyu mwanka (Video)

Rate this post

Minisiteri y’Uburezi Mineduc yatangaje ku mugaragagaro amanota y’abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu mu mashuri abanza n’abarangije iIcyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye mu 2020.

Rutagambwa yabaye uwa mbere mu mashuri abanza

Muri uyu mwaka umunyeshuri wahize abandi mu gutsinda neza ibizami bya leta mu mashuri abanzi ni Rutagambwa Yanis Ntwari wahembwe mudasobwa igendanwa (Laptop).

Mu barangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, uwahize abandi ni Tumukunde Françoise na we akaba yahembwe laptop.

Tumukunde ni we wahize abandi mu basoje icyiciro rusange cy’ayisumuye

Muri ibi byiciro byambi hagiye hahembwa abanyeshuri icumi bahize abandi, ariko Mineduc yanze kugira icyo itangaza ku gutangaza uko ibigo by’amashuri birushanya gutsinda nkuko yari isanzwe.

Muri uyu mwaka kandi, imibari Mineduc yatanze iragaragaza ko abakobwa barushije abahungu gutsinda. Abakobwa bazinze mu mashuri abanza ni 55.4% naho abahungu bakaba 44.6%. Mu mwaka wa Gatatu w’Amashuri y’isumbuye abakobwa batsinze ku kigero cya 5.’7% mu gihe abahungu bo ari 46.3%

Amanota y’ibizami bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ayisumbuye yasohotse none.

Mu mashuri abanza hakoze abanyeshuri 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 11.576. Abatsinze neza mu mashuri abanza ni 121.626 barimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55386.

Abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%. Icya gatatu hajemo abanyeshuri 75.217 naho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.

Abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50%. Ku rundi ruhande mu cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 bahwanye na 15,8%.

Mu cya kabiri harimo 22.576 bahwanye na 18,6%, icya gatatu ni 17.349 bangana na 14,3% naho mu cyiciro cya kane hakaba harimo 45.842 bahwanye na 37,7%.

Abatarabashije gutsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bangana na 16.466 bahwanye na 13,6%.

Kuba abanyeshuri 44.176 batabashije gutsinda kimwe na 16.466 batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu bindi byiciro, byagaragajwe nk’imbogamizi kuko hari benshi bishobora kuzatera kuva mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *